Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro batabaza bavuga ko bamerewe nabi n’ababahaye amadeni nyuma yuko Akarere kababariye imitungo kabizeza ko kagiye kuyibishyura bakahava ndetse kagatwara ibyangombwa by’ubutaka bwabo ariko bakaba baherutse kubwirwa ko batacyishyuwe.
Aba baturage bo mu mudugudu wa Karungu mu Kagari ka Bunyunju mu Murenge wa Kivumu, bavuga ko bamaze imyaka igera kuri ibiri barabujijwe kugira ibikorwa birambye bakorera ku butaka n’inzu zabo ndetse ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwari bwarababariye bukanabaka ibyangombwa by’ubutaka bwabo bizezwa ko bazishyurwa vuba.
Nsanzurwanda Jacques ati “Bamaze kutubarura hashize nk’ukwezi n’igice mu kwezi kwa munani baragaruka baje kudusinyisha ku buryo buri muntu yamenye amafaranga azahabwa tuti ‘none se ko abantu bari gutemagura ibintu byacu Leta ikaba itari kutwishyura?’ Bigeze mu kwezi kwa cyenda duhamagara Umuyobozi w’Akarere aratubwira ngo ntimuhinge bagiye kubishyura.”
Aba baturage bavuga ko harimo n’abahise bashaka ahandi bajya kuba, ndetse bamwe banajya mu mitungo bizeza ba nyirayo kuzabishyura na bo nibishyurwa.
Icyimanizanye Donatille ati “Ngo n’n Kigali najyayo ni ko bambwiye ngo ninshake aho nimukira, ubwo mba ngiye gucisha inzu ya miliyoni eshatu muri Kivumu ku muhanda mva muri iki cyaro.”
Sinibagiwe Jacqueline washatse icyangombwa cy’ubutaka bwe huti huti kimwe n’abandi baturage bo kuri aka gasozi ka Karungu, bavuga ko ubuyobozi bwabotsaga igitutu, ku buryo hari n’abandi bafashe amadeni yo kugira ngo babone ibyangombwa.
Ati “biba ngombwa ko ku Karere bahamagara ngo mbese ko amafaranga yaje mukaba muri gutinza ibyangombwa ubwo mpita nshaka umuntu anguriza ibihumbi Magana ane byunguka ibihumbi 150 bya buri kwezi. Nta kindi kimpangayikishije ni ayo madeni kuko ndi hafi kujya mu Kivu [kwiyahura] hejuru y’ayo madeni kuko maze kugeramo miliyoni n’ibihumbi Magana atatu.”
Aba baturage bavuga ko icyabashenguye umutima ari uko mu kwezi gushize kwa Kanama 2024, ubuyobozi bwabamenyesheje ko batakishyuwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa, ahakana ibyo kubuza abaturage kugira ibikorwa bakorera ku butaka bwabo, akavuga ko ahubwo hatekerejwe kugurwa nyuma yuko Ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’Igihugu harimo n’Akarere ka Rutsiro muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023.
Ati “Iyo ugiye kureba agaciro k’ikintu ureba ngo icyo kintu ni ikihe, icyangombwa ni ikihe kiriho ubuso buhe? Rero bararebye koko batangira kuvuga ngo ibintu birimo ni ibihe bifite akahe gaciro, ariko nta muturage bigeze bakura mu nzu ye nta n’uwo bigeze babuza guhinga mu isambu ye. Nta gutegereza ikizaza ejo igihe ugifite ikintu cyawe ntawakigukuyemo ugifiteho uburenganzira 100%. Uyu munsi umuntu arebe icyamugirira akamaro.”
Imiryango igera kuri 28 yo ku gasozi ka Karungu mu Murenge wa Kivumu ni yo ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko yagombaga kwimurwa kimwe n’andi masite arimo Mushubati na Gihango, icyakora ubuyobozi ntibutanga umucyo niba aba baturage bazimurwa cyangwa bazagumana ubutaka bwabo.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10