Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rutsiro: Igisubizo bahawe ku kibazo kibabangamiye kiratanga icyizere

radiotv10by radiotv10
06/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rutsiro: Igisubizo bahawe ku kibazo kibabangamiye kiratanga icyizere
Share on FacebookShare on Twitter

Imwe mu miryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma yatujwe mu mudugudu wa Bitenga mu Kagari ka Gihira mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko inzara n’imibereho mibi babayemo, igira ingaruka ku myigire y’abana babo, kuko higa nk’umwe ku ijana, mu gihe ubuyobozi bubasaba kubagana bukabafasha.

Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwabatuje ndetse bukabaha na bumwe mu bufasha nk’amasuka yo guhingisha, ndetse bakemererwa imbuto zo gutera ariko amaso yaheze mu kirere.

Umwe ati “None se ayo masuka niba barayaduhaye tukaba turi kuyahingisha byeze turi kurya? Ni intabire gusa no kujya guhinga tugenda twarariye aho twiziritse imishumi kugira ngo tubone uko duhinga. Abandi bari gutera naho iyindi ntabire irarambitse, uyu munsi ahubwo twagezeyo dusanga itangiye no kumera! Nk’iyo mfashanyo izaza ryari, izadushyikira ryari?”

Aba baturage bavuga ko kubera iyi mibereho igoye, abana babo birukanwa ku ishuri, ndetse bamwe bakanga kujya kwiga batagize icyo bashyira mu nda.

Undi ati “Bakabirukana ngo nibazane amafaranga y’ibiryo, tukabura icyo twabishyurira. Wenda muri uyu mudugudu, ku musozi niba hari nk’abana 10, urebye haba higa umwana umwe gusa kandi urumva wabuze ibyo kurya ntiwabona imyenda y’ishuri.”

Bavuga ko iyo bagerageje guca incuro bagorwa no kubona uko basagura amafaranga yo kwishyurira abana, mu gihe no kurya mu rugo biba byabaye ingorabahizi.

Undi ati “Natwe dukorera icyo gihumbi  ukaba wagikodeshaho, ubwo wagikodeshaho ukaba wagurira n’umwana ibyo biryo. Ntabwo wabona ukuntu wayacamo kabiri.”

Akomeza agira ati “Ni ukwiyirukira mu misozi bareba iyo byahiye bakabaha, none se wararira aho bwacya mu gitondo ukajya kwiga?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Bisangabagabo Sylvestre avuga ko abafite kibazo cyo kubura amafaranga yo kwishyurira abana kugira ngo barye ku ishuri yagana ubuyobozi bukamufasha.

Ati “Abana iyo byagaragaye ko babuze ubushobozi kubera ubukene, Leta ni cyo ibereyeho irabafasha rwose. Ku Murenge ubufasha buba buhari turabafasha rwose.”

Mu gihe aba baturage bo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bavuga ko bamwe mu bana bareka ishuri kubera kubura amafaranga yo gufata ifunguro ku ishuri, Ministeri y’Uburezi isaba ababyeyi gutanga uruhare rungana na 975 Frw ku gihembwe kuri buri mwana.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 1 =

Previous Post

Aryoha asubiwemo: Mu mafoto y’indobanure utabonye ongera wihere ijisho akarasisi benshi bifuzaga ko kadahumuza

Next Post

The Chainsmokers Actually Make a Great Nickelback Cover Band

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post

The Chainsmokers Actually Make a Great Nickelback Cover Band

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.