Imwe mu miryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma yatujwe mu mudugudu wa Bitenga mu Kagari ka Gihira mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko inzara n’imibereho mibi babayemo, igira ingaruka ku myigire y’abana babo, kuko higa nk’umwe ku ijana, mu gihe ubuyobozi bubasaba kubagana bukabafasha.
Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwabatuje ndetse bukabaha na bumwe mu bufasha nk’amasuka yo guhingisha, ndetse bakemererwa imbuto zo gutera ariko amaso yaheze mu kirere.
Umwe ati “None se ayo masuka niba barayaduhaye tukaba turi kuyahingisha byeze turi kurya? Ni intabire gusa no kujya guhinga tugenda twarariye aho twiziritse imishumi kugira ngo tubone uko duhinga. Abandi bari gutera naho iyindi ntabire irarambitse, uyu munsi ahubwo twagezeyo dusanga itangiye no kumera! Nk’iyo mfashanyo izaza ryari, izadushyikira ryari?”
Aba baturage bavuga ko kubera iyi mibereho igoye, abana babo birukanwa ku ishuri, ndetse bamwe bakanga kujya kwiga batagize icyo bashyira mu nda.
Undi ati “Bakabirukana ngo nibazane amafaranga y’ibiryo, tukabura icyo twabishyurira. Wenda muri uyu mudugudu, ku musozi niba hari nk’abana 10, urebye haba higa umwana umwe gusa kandi urumva wabuze ibyo kurya ntiwabona imyenda y’ishuri.”
Bavuga ko iyo bagerageje guca incuro bagorwa no kubona uko basagura amafaranga yo kwishyurira abana, mu gihe no kurya mu rugo biba byabaye ingorabahizi.
Undi ati “Natwe dukorera icyo gihumbi ukaba wagikodeshaho, ubwo wagikodeshaho ukaba wagurira n’umwana ibyo biryo. Ntabwo wabona ukuntu wayacamo kabiri.”
Akomeza agira ati “Ni ukwiyirukira mu misozi bareba iyo byahiye bakabaha, none se wararira aho bwacya mu gitondo ukajya kwiga?”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Bisangabagabo Sylvestre avuga ko abafite kibazo cyo kubura amafaranga yo kwishyurira abana kugira ngo barye ku ishuri yagana ubuyobozi bukamufasha.
Ati “Abana iyo byagaragaye ko babuze ubushobozi kubera ubukene, Leta ni cyo ibereyeho irabafasha rwose. Ku Murenge ubufasha buba buhari turabafasha rwose.”
Mu gihe aba baturage bo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bavuga ko bamwe mu bana bareka ishuri kubera kubura amafaranga yo gufata ifunguro ku ishuri, Ministeri y’Uburezi isaba ababyeyi gutanga uruhare rungana na 975 Frw ku gihembwe kuri buri mwana.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10