Umugore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Gihango yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana ubwo umugabo we yari yagiye kwivuza, yataha agasanga aryamye mu muryango w’igikoni.
Ibi byago byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukwakira 2025 mu Mudugusu wa Kandahura mu Kagari ka Kongo Nile muri uyu Murenge wa Gihango.
Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera, yemejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Munyambaraga Deogratias wavuze ko nyakwigendera yakubiswe n’inkuba ubwo umugabo we yari yagiye kwivuza.
Yagize ati “Twababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera kuko umugabo we yari yamusize mu rugo yagiye kwivuza, amusanga aryamye mu muryango w’igikoni nyakwigendera yasize abana babiri.”
Uretse uyu mubyeyi, muri aka gace undi mwana w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mataba, na we yakubiswe n’inkuba ariko we Imana ikinga abakoboko.
Rutayisire Munyambaraga Deogratias yavuze ko uyu mwana “yakubiswe n’inkuba agwa igihumure ajyanwa ku Kigo Nderabuzima Kongo Nile yanze gutsimbuka.”
Uyu muyobozi avuga ko nyuma yuko abaganga bahaye ubutabazi bw’ibanze uyu mwana, yorohewe, ndetse bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu ashobora gusezererwa.
Akarere ka Rutsiro, ni kamwe mu dukunze kwibasirwa n’inkuba, aho uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya Murenge wa Gihango yibukije abatuye muri aka gace ko bakwiye kwitwararika muri ibi bihe by’imvura igwa ivanzemo n’inkuba.
RADIOTV10










