Rutsiro: Yapfiriye mu murima ku mpamvu y’amaherere asiga uruhinja rw’amezi 6

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, yabyutse ajya gusarura ibishyimbo ari muzima, ariko aza kwicwa n’umuriro w’amashanyarazi biturutse ku makosa y’undi muturage.

Iri sanganya ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mutarama 2022 ubwo uyu muturage yajyaga gusarura ibishyimbo by’imishingiriro mu murima uherereye mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Kabijenje mu Murenge wa Kivumu.

Izindi Nkuru

Abatuye muri aka gace bavuga ko muri uyu murima hanyujijwe urusinga rw’amashanyarazi yakuruwe mu buryo butemewe n’amategeko, ari na yo ntandaro y’urupfu rw’uyu muturage witwa Jeannine Uwamahoro wari ufite uruhinja rw’amezi atandatu (6).

Umuturage wegereye uyu murima, yakuruye amashananyarazi mu buryo butemewe, anyuza urutsinga muri uyu murima w’ibishyimbo.

Munyamahoro Patrick uyobora Umurenge wa Kivumu, yavuze ko abakuruye aya mashanyarazi yivuganye nyakwigendera, banyujije urusinga hagana hasi ari na byo byaje gutuma uyu muturage abigwamo.

Yagize ati Yafashe umushingiriro azi ko afashe igiti cy’igishyimbo ngo asarure, aba afashe ku rutsinga rw’amashanyarazi ahita amufata.”

Munyamahoro yakomeje avuga ko uyu muturage yari kumwe n’undi wanagerageje kumutabara, amukura kuri ayo mashanyarazi ariko na we aramufata, gusa ku bw’amahirwe we ntiyamuhitanye.

Uyu witabye Imana yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu ariko ku bw’amahirwe macye ahita yitaba Imana mu gihe mugenzi we wagerageje kumutaraba, we yakize.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mugunga says:

    Ubundi esitaration yo mukarere ka Rutsiro irajenjetse,icyabageza mumurenge wa Mushubati ho urusinga runyura murutoki ipoto yahindutse insina

Leave a Reply to Mugunga Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru