Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rutsiro: Yatashywe n’ubwoba ubwo yabyukaga agasanga imisaraba ibiri yegetse ku rugi

radiotv10by radiotv10
20/12/2021
in MU RWANDA
0
Rutsiro: Yatashywe n’ubwoba ubwo yabyukaga agasanga imisaraba ibiri yegetse ku rugi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro yabyutse asanga imisaraba ibiri yegetse ku rugi rw’urugo rwe bikaba bikekwa ko byakozwe n’abana be.

Uyu mubyeyi witwa Nturanyenabo Euphrasienne utuye mu mudugudu wa Kampi mu Kagari ka Nyagahinika, asanzwe afitanye amakimbirane n’abana be bishingiye ku mitungo bikaba bikekwa ko ari na bo bazanye iyi misaraba ibiri yabonye ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021.

Rutayisire Deogratias uyobora Umurenge wa Kigeyo avuga ko aba bahungu basanzwe bafitanye ibibazo n’umubyeyi wabo, bahise batabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza.

Ubwo uriya mubyeyi yabyukaga agasanga iriya misaraba ibiri mu rugo rwe, yavuze ko ntabandi abishinja atari abahungu be kuko ntawundi muntu bafitanye ibibazo.

Bahise babaza aba bahungu niba ari bo bazanye iriya misaraba ariko babitera utwatsi gusa bavuga ko bafitanye ibibazo na nyina.

Uyu muyobozi avuga ko abo bahungu n’umubyeyi wabo bagerageje kubunga ariko bikaba iby’ubusa ahubwo bagasubiranamo.

Ati “Rero twari turi kumwe na RIB dufata umwanzuro ko RIB ibatwara ikajya gukora iperereza ku by’iyo misaraba.”

Ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, bariya bahungu bahise bafatwa ariko baza kurekurwa basabwa kuza kwitaba kuri uyu wa Mbere.

Nturanyenabo Euphrasienne yavuze ko abana be nubwo ari abagabo bubatse, ariko badahwema kumubuza amahoro kuko bajya banashaka kumutema n’imihoro.

Uyu mubyeyi avuga ko ibi bikorwa by’abahungu be, babikoreshwa n’abandi bana abereye mukase.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + eight =

Previous Post

Ntitwari tuzi ko Polisi ibimenya- Umwe mu bafashwe basengera mu nzu y’umuturage

Next Post

Kicukiro: Urubyiruko rwafatiwe mu rugo rwahahinduye akabari n’akabyiniro

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano
IMIBEREHO

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kicukiro: Urubyiruko rwafatiwe mu rugo rwahahinduye akabari n’akabyiniro

Kicukiro: Urubyiruko rwafatiwe mu rugo rwahahinduye akabari n’akabyiniro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.