Israel yongeye kugaba igitero mu majyepfo y’Umurwa Mukuru wa Liban, i Beirut nyuma y’amasaha macye Leta Zunze Ubumwe za America ivuze ko idashyigikiye ibitero bya Israeli kuri uyu mujyi.
Ingabo za Israeli zavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu zagabye iki gitero ku bubiko bw’intwaro bwa Hezbollah buri munsi y’ubutaka mu gace Dahiyeh kari mu majyepfo ya Beirut.
Bitandukanye no mu cyumweru gishize ubwo Israel yagabaga ibitero ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah, igisirikare cya Israel cyatangaje ko iki gitero cyabanjirijwe no gutegeka abaturage kuva muri aka gace.
Umuvugizi w’Ingabo za Israel yagize ati “Mbere y’igitero, hashyizweho ingamba nyinshi zo kugabanya ibyago byo kwibasira abasivili, harimo no gutanga impuruza mbere ku baturage bo muri ako gace.”
Ibihugu bimwe by’Iburengerazuba bw’Isi bikomoje gusaba ko habaho agahenge, imirwano hagati y’’ibi Bihugu bituranyi igahagaragara, kimwe no muri Gaza, icyakora Leta Zunze Ubumwe za America ivuga ko izakomeza gushyigikira Israel, ari na ko yohereza ubwirinzi n’ingabo muri iki Gihugu gihanganye n’imitwe irenze irindindwi y’abarwanyi ibarizwa mu Bihugu bikikije Israel.
Kuva Israel yatangira kugaba ibitero mu mujyi wa Beirut ku ya 10 Ukwakira uyu mwaka, bimaze guhitana abantu 22, mu gihe zimwe mu nyubako n’ibikorwa remezo byo muri uyu mujyi rwagati byo byamaze kuba amatongo.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10