Mu masaha yo mu rukerera, abagabo batatu n’abagore babiri, bafatiwe mu cyuho mu gishanga cya Rugende mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana batetse ikiyobyabwenge cya kanyanga, aho bari bamaze kwarura litiro 40.
Aba bantu bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024 muri iki Gishanga cya Rugende, mu gace gaherereye mu Mudugudu wa Gituza, Akagari ka Nyarukombe mu Murenge wa Muyumbu.
Uretse Litiro 40 za kanyanga basanganywe bamaze kwarura, banasanganywe amajerekani 10 ya melase bifashishaga bakora iki kiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru Polisi yari isanzwe ifite ko hari umugore uteka Kanyanga akanayicuruza afatanyije n’umukobwa we.
Yagize ati “Hari hari amakuru yizewe yatanzwe n’abaturage ko hari umugore utekera Kanyanga mu gishanga cya Rugende, agace gahana imbibi na Muyumbu na Kabuga. Hagendewe kuri ayo makuru hatangiye igenzura, biza kumenyekana muri iryo joro ko ayitetse nibwo yahise afatirwa mu cyuho ayitekeye muri uriya mudugudu wa Gituza.”
Akomeza agira ati “Bageze aho bari bayitekeye muri icyo gishanga, basanze koko ari wa mugore wacyekwaga, ari kumwe n’umukobwa we bafatanya kuyiteka no kuyicuruza ndetse n’abagabo batatu bamukorera, bamaze kwarura litiro 40 z’ikiyobyabwenge cya kanyanga, hari n’indi bagitetse kandi bafite n’amajerikani agera ku 10 arimo melase bifashishaga mu kuyikora.”
Uyu mugore wafashwe yari asanzwe afatanya n’umuhungu we, na we wafashwe mu gihe gishize, arimo gucuruza Kanyanga, ubu akaba yarakatiwe n’Urukiko.
Kanyanga na melase byafatanywe aba batanu, byamenewe mu ruhame, naho ibikoresho bifashishaga mu kuyiteka birimo ingunguru 2, amajerikani n’ibindi nabyo byashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Muyumbu kugira ngo iperereza rikomeze.
ICYO ITEGEKO RIVUGA
Ingingo ya 263 y’Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10, ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
RADIOTV10