Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya Ntunga byo guhagarara akanya gato imbere y’isoko ahubwo bagategekwa kujya mu isoko ryaho, none bikaba byarazanye kubangamira abahacururiza.
Ni ibyapa bibiri biri kuri kaburimbo imbere y’Isoko rya Ntunga, kimwe kiri ibumoso bw’umuhanda ikindi kikaba iburyo bwawo.
Abashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bavuga ko babangamirwa ni uko ibi byapa byo guhagararamo akanya gato bitagikoreshwa kuko Polisi ibandikira amande y’umurengera ibabwira ko hatemewe guhagarara.
Uwitwa Nduwayo ati “Urumva uraza ugakatira hano mu isoko ushobora no kugonga umunyesoko kandi hariya hari ibyapa. Baca ibihumbi mirongo itanu bayakuba kabiri kandi ari makumyabiri na bitanu.”
Emmy Ndayishimiye na we yagize ati “N’abacuruzi na bo turababangamira ariko natwe biratubangamira. Reba nk’aha ntabwo hakoze neza no mu mikukutibona atari byiza kuhaza rwose.”
Abacururiza muri iri soko na bo binubira ko nyuma ya kiriya cyemezo, abashoferi baje kubatezaho akavuyo n’ivumbi riterwa n’ibi binyabiziga bazaniwe.
Masengesho Gilbert ati “Iyo imodoka ije hano mu isoko igakata ni nk’aho akazi gahita gahagarara, kuko buri wese arwana no gukiza amaso ye kugira ngo ataza kujyamo ivumbi.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Richards Kagabo avuga ko kiriya cyapa cyakuweho kuko babonaga aho kiri ari hato hashobora guteza ibibazo bitewe n’urujya n’uruza rw’abakoresha uyu muhanda.
Ati “Icyakora twe dushobora gukora ubuvugizi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ni na yo ifite ububasha bwo guhindura ibyapa by’umuhanda bigakorwa bushya.”
Abakoresha ibinyabiziga bitandukanye basaba inzego bireba gukenura iki kibazo mu buryo burambye, kugira ngo bareke kubanagamirana mu mpande zombi yaba abakoresha isoko rya Ntunga n’abagenzi.



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10
			
							








