Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Abaturage n’Ikigo bashinja kubasondeka baritana bamwana

radiotv10by radiotv10
29/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Rwamagana: Abaturage n’Ikigo bashinja kubasondeka baritana bamwana
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kabatasi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana baravuga ko amapoto y’ibiti bakoresha ataramba kuko aba adakomeye, kandi ko badahwema kubimenyesha REG, mu gihe iki kigo kivuga ko kitabizi.

Aba baturage bavuga ko kugira ngo bahabwe amashanyarazi, bibasaba kwirwanaho bagashaka uduti tw’amapoto twatuma amashanyarazi abageraho, ariko bagaragaza ko no ku mapoto bafatiraho ari ku biti ngo bidashobora kumara umwaka bitaragwa bitewe n’umuswa.

Bahuriza ku kuba badahwema gusaba ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu REG, kugira icyo gikora kuri ibi bibazo, ariko ko cyabimye amatwi.

Kayijuka Leopord wo muri aka Kagari yagize “Dufite amapoto ariya y’ibiti ya pirate. buhita busaza ako kanya, nta mwaka bumara, buhita bubora hakazamo umuswa.”

Undi witwa Nzabonimpa Cyprien avuga ko badahwema kwiyambaza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) ariko ntihagire igikorwa.

Ati “Wahamagara ababishinzwe kugira ngo bazakugereho cyahirimye bikaba ikibazo.”

Umuyobozi wa REG ishami rya Rwamagana, Innocent Karinganire yabwiye RADIOTV10 ko ubusanzwe iyo abaturage bafite ikibazo, bahamagara ubuyobozi ariko ko bitabayeho.

Ati “Ntabwo tukizi, twe twabireba. Iyo hari ikibazo baraduhamagara tukaza tukabikemura ariko ubwo turajyayo turebe.”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo kibagiraho ingaruka ku bakenera gukurura amashanyarari bakayanyuza mu myaka y’abaturage bigakurura intonganya hagati ya nyiri umurima n’ukurura amashayanayara.

 

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Comments 1

  1. lkjhdfsl says:
    3 years ago

    Ubwo se bitanye bamwana gute? Izi title zanyu nazo!!!!

    Reply

Leave a Reply to lkjhdfsl Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + two =

Previous Post

Ibyishimo byatashye mu ikipe ikomeye i Burayi uwari Umuyobozi wayo we biba agahinda

Next Post

Ku nshuro ya 21 APR yegukanye Shampiyona iyikuye mu menyo ya Kiyovu na Rayon

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ku nshuro ya 21 APR yegukanye Shampiyona iyikuye mu menyo ya Kiyovu na Rayon

Ku nshuro ya 21 APR yegukanye Shampiyona iyikuye mu menyo ya Kiyovu na Rayon

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.