Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwamagana: Abaturanye na nyiri urugo rwasanzwemo umutwe w’umwana wishwe bagize icyo bamuvugaho

radiotv10by radiotv10
22/11/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
3
Rwamagana: Abaturanye na nyiri urugo rwasanzwemo umutwe w’umwana wishwe bagize icyo bamuvugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturanyi b’umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, wasanganywe mu rugo rwe umutwe w’umwana wiciwe mu wundi Murenge, baravuga ko uwazanye umutwe wa nyakwigendera kuri uyu muturanyi wabo, ashaka kumushyirishamo kuko batamuziho ubugizi bwa nabi.

Umwana witwa Imanishimwe Josiane yishwe n’umugizi wa nabi wari wamuteze we n’abandi bari bajyanye kuvoma mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari, ariko basanga hari igihimba gusa kuko uwamwishe yahise acikana umutwe we.

Nyuma y’ubu bwicanyi bwabereye mu Murenge wa Gishari tariki 16 Ugushyingo 2022, umutwe wa nyakwigendera wabonetse tariki 17 Ugushyingo, usangwa uri mu mufuka mu rugo rw’umuturage utuye mu Mudugudu wa Ramba mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro uhana imbibi n’uriya wiciwemo nyakwigendera.

Abaturanyi b’uyu muturage nyiri uru rugo rwasanzwemo umutwe wa nyakwigendera, bavuga ko batunguwe kuko badasanzwe bazi ikintu kibi kuri uyu muturanyi wabo.

Umwe yagize ati “Twebwe twagize ngo ni umuntu waba ashaka kugirira umuturanyi nabi wenda baba bafitanye ikibazo.”

Uyu muturage akomeza agira ati “Tukibaza tuti umuturanyi umaze imyaka hafi makumyabiri inaha nta muturanyi yari yagirana na we ikibazo, tukumva wenda n’ababa bamwanga cyangwa umuntu w’ahandi waba wahamutumye.”

Aba baturage bavuga kandi ko byabateye ubwoba ariko bakavuga ko nubwo inzego z’iperereza ziri mu kazi kazo ariko uyu muturanyi ashobora kuba yaragambaniwe.

Undi ati “Ni uguhorana ubwoba, twababajwe n’uyu muturanyi wacu n’ukuntu yitonda, bakaza kubona ibyo bintu aho. Twebwe twarumiwe turavuga tuti ‘ese uyu mutwe wavuye he?’ ariko tukumva ngo i Gishari bahishe umuntu.”

Aba baturage kandi bavuga ko bahise bafata ingamba zikomeye ku buryo basigaye bacunga abana babo ntibemere ko bakora ingendo mu masaha akuze.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabwiye RADIOTV10 ko uru rwego ruri gukora iperereza ku bwicanyi bwakorewe uriya mwana.

Ati “Ubutumwa tubaha ni uguhumuriza abantu bose ariko bakizera inzego z’iperereza, iperereza icyo rizagaragaza bazikimenyeshwa.”

Dr Murangira yasabye umuturage uwo ari we wese waba afite amakuru yagira icyo afasha muri iri perereza, ko yakwegera RIB akayiha ayo makuru.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 3

  1. BIKORIMANA EMMANUEL says:
    3 years ago

    Ariko ubundi mu Rwanda hazasubiyeho igihano cy’urupfu inkozi z’amahano nkaya bakajya batumizaho inteko y’abaturage umuntu nkuyu bakamutumurira mu maso ya Rubanda wenda ko nundi wese nkuyu urushwa impuhwe n’impyisi yajya ahita ava ku izima .ibintu byo kubembereza abagome nkaba nibyo bizatumaraho abantu.uwicishije inkota na we agomba kwicishwa indi .

    Reply
  2. BIKORIMANA EMMANUEL says:
    3 years ago

    uwo muturanyi wasanganywe umutwe wuwo mwana akorerwe iprereza neza ataza kuva abirenganiramo kuko naho yaba injiji akajana ntiyakwica umuntu ngo anibekeho umutwe kereka habaye hari uwumutumye habaye nuwawumutumye yawuhisha kure hatari aho .RIB ifite akazi katoroshye ariko turayizeye mu gushishoza kwayo

    Reply
  3. Munyameta Emmanuel says:
    3 years ago

    Yewe abagome ntibagira konji koko umwana nkowo baba bamujijije iki gusa iperereza nirikorwa rigafata umuntu wakoze nkibi nukuri ntakindi gihano nawe akwiriye atarugupfa kuko inkota yicijije undi nawe agomba kuyikishwa umuryango nukomeze wihangane

    Reply

Leave a Reply to BIKORIMANA EMMANUEL Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 9 =

Previous Post

Indonesia: Ubuhamya bw’agahinda bw’abarokotse umutingito umaze kwivugana abantu 270

Next Post

Burundi: Hamenyakanye amakuru mashya ku munyamakuru wa Politiki wari waburiwe irengero

Related Posts

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

by radiotv10
01/07/2025
0

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, yamaze kugezwa mu Rukiko kugira ngo ruzamuburanishe...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
1

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

IZIHERUKA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro
AMAHANGA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

01/07/2025
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Burundi: Hamenyakanye amakuru mashya ku munyamakuru wa Politiki wari waburiwe irengero

Burundi: Hamenyakanye amakuru mashya ku munyamakuru wa Politiki wari waburiwe irengero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.