Rwamagana: Abaturanye na nyiri urugo rwasanzwemo umutwe w’umwana wishwe bagize icyo bamuvugaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturanyi b’umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, wasanganywe mu rugo rwe umutwe w’umwana wiciwe mu wundi Murenge, baravuga ko uwazanye umutwe wa nyakwigendera kuri uyu muturanyi wabo, ashaka kumushyirishamo kuko batamuziho ubugizi bwa nabi.

Umwana witwa Imanishimwe Josiane yishwe n’umugizi wa nabi wari wamuteze we n’abandi bari bajyanye kuvoma mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari, ariko basanga hari igihimba gusa kuko uwamwishe yahise acikana umutwe we.

Izindi Nkuru

Nyuma y’ubu bwicanyi bwabereye mu Murenge wa Gishari tariki 16 Ugushyingo 2022, umutwe wa nyakwigendera wabonetse tariki 17 Ugushyingo, usangwa uri mu mufuka mu rugo rw’umuturage utuye mu Mudugudu wa Ramba mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro uhana imbibi n’uriya wiciwemo nyakwigendera.

Abaturanyi b’uyu muturage nyiri uru rugo rwasanzwemo umutwe wa nyakwigendera, bavuga ko batunguwe kuko badasanzwe bazi ikintu kibi kuri uyu muturanyi wabo.

Umwe yagize ati “Twebwe twagize ngo ni umuntu waba ashaka kugirira umuturanyi nabi wenda baba bafitanye ikibazo.”

Uyu muturage akomeza agira ati “Tukibaza tuti umuturanyi umaze imyaka hafi makumyabiri inaha nta muturanyi yari yagirana na we ikibazo, tukumva wenda n’ababa bamwanga cyangwa umuntu w’ahandi waba wahamutumye.”

Aba baturage bavuga kandi ko byabateye ubwoba ariko bakavuga ko nubwo inzego z’iperereza ziri mu kazi kazo ariko uyu muturanyi ashobora kuba yaragambaniwe.

Undi ati “Ni uguhorana ubwoba, twababajwe n’uyu muturanyi wacu n’ukuntu yitonda, bakaza kubona ibyo bintu aho. Twebwe twarumiwe turavuga tuti ‘ese uyu mutwe wavuye he?’ ariko tukumva ngo i Gishari bahishe umuntu.”

Aba baturage kandi bavuga ko bahise bafata ingamba zikomeye ku buryo basigaye bacunga abana babo ntibemere ko bakora ingendo mu masaha akuze.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabwiye RADIOTV10 ko uru rwego ruri gukora iperereza ku bwicanyi bwakorewe uriya mwana.

Ati “Ubutumwa tubaha ni uguhumuriza abantu bose ariko bakizera inzego z’iperereza, iperereza icyo rizagaragaza bazikimenyeshwa.”

Dr Murangira yasabye umuturage uwo ari we wese waba afite amakuru yagira icyo afasha muri iri perereza, ko yakwegera RIB akayiha ayo makuru.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 3

  1. BIKORIMANA EMMANUEL says:

    Ariko ubundi mu Rwanda hazasubiyeho igihano cy’urupfu inkozi z’amahano nkaya bakajya batumizaho inteko y’abaturage umuntu nkuyu bakamutumurira mu maso ya Rubanda wenda ko nundi wese nkuyu urushwa impuhwe n’impyisi yajya ahita ava ku izima .ibintu byo kubembereza abagome nkaba nibyo bizatumaraho abantu.uwicishije inkota na we agomba kwicishwa indi .

  2. BIKORIMANA EMMANUEL says:

    uwo muturanyi wasanganywe umutwe wuwo mwana akorerwe iprereza neza ataza kuva abirenganiramo kuko naho yaba injiji akajana ntiyakwica umuntu ngo anibekeho umutwe kereka habaye hari uwumutumye habaye nuwawumutumye yawuhisha kure hatari aho .RIB ifite akazi katoroshye ariko turayizeye mu gushishoza kwayo

  3. Munyameta Emmanuel says:

    Yewe abagome ntibagira konji koko umwana nkowo baba bamujijije iki gusa iperereza nirikorwa rigafata umuntu wakoze nkibi nukuri ntakindi gihano nawe akwiriye atarugupfa kuko inkota yicijije undi nawe agomba kuyikishwa umuryango nukomeze wihangane

Leave a Reply to BIKORIMANA EMMANUEL Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru