Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Bavuga ko hari umukire babarutishije bituma amahirwe abaca mu myanya y’intoki

radiotv10by radiotv10
26/12/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rwamagana: Bavuga ko hari umukire babarutishije bituma amahirwe abaca mu myanya y’intoki
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturiye uruganda rwa SteelRwa ruherereye mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko abagenagaciro babariye abagomba kwimurwa, babasimbutse, bakajya kubarira umukire ufite ishyamba riri kure, mu gihe bo begereye uru ruganda.

Aba baturage bavuga ko ababarirwaga, ari abari muri metero 500 uvuye kuri uru ruganda, ariko ko abagenagaciro bazisimbutse bakajya kubarira umuturage bita umukire ufite ishyamba riri mu kilometer kimwe.

Muri Nzeri uyu mwaka Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ibusaba gufatanya mu gikorwa cyo guha no kugenera agaciro imitungo y’abaturiye Uruganda rwa SteelRwa, aho hari hashize igihe kinini bavuga ko babangamiwe n’imyotsi ituruka muri rwo.

Bamwe mu baturage bari muri izo metero zageneweho kwimurirwaho abahatuye, bavuga ko bitakozwe nk’uko bikwiye kuko abagenagaciro barenze metero zagenwe, ahubwo bajya kugurira umukire ufite ishyamba ry’inturusu inyuma y’ingo zabo.

Umwe yagize ati “Muri izo metetero magana atanu abaturage bamwe ntibarimo. Bagiye bafata ishyamaba rya Bisamaza riri muri metero igihumbi ariko byanashoboka ko ari n’umuyobozi.”

Rwabukwandi Emmanuel na we yagize ati “Abantu bagiye gufata amashyamba badutaye kandi imyotsi itumereye nabi barangiza bagafata amashyamaba bakaduca munsi. Ntabwo tureka amazi ngo tuyabone neza bajya kwifatira amashyamba y’abakire.”

Aba baturage basaba ko na bo babarirwa bakimuka kuko bakigerwaho n’ingaruka z’uru ruganda ruzamura ibyotsi bitaboroheye.

Bisamaza Privat uvugwaho kuba yarabariwe, akaba ari no ku rutonde rw’abamaze kubarirwa, yabwiye RADIOTV10 ko nta makuru afite kuri ibi.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Richards Kagabo, avuga ko nk’ubuyobozi batari bazi ko byakozwe muri ubwo buryo, kandi ko abagenagaciro badakwiye gukora ibyo bishakiye ahubwo bakwiye gukurikiza amabwiriza.

Ati “Kuba rero hari abantu bari gusigara hagati muri magana atanu  na  nyuma Leta yarafashe umurongo wo kwimura abari muri metero magana atanu uvuye aho iyo myotsi izamukira aho byaba ari forode, ni ko nabivuga y’umugenagaciro washyizweho na Leta kugira ngo ibyo bintu bikorwe ni inshingano zacu kubikurikirana.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko mu kwimura abaturiye uru ruganda rwa SteelRwa bizakorwa mu byiciro bitatu, bizabanziriza ku mitungo y’abatuye muri Metero 500 uvuye aho uru ruganda ruherere, hakazakurikira abari muri metero 1 000 ariko bo bakazagerweaho uko uruganda ruzagenda rwaguka.

Ni abari hafi y’uruganda rwa SteelRwa
Aba baturage bavuga ko barutishijwe umukire bakamubarira nyamara we ari kure

Ishyamba ry’umukire ryabariwe kandi riri kure
Imitungo y’abaturage irasigara

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + two =

Previous Post

Huye: Abariraga ayo kwarika kubera ikibazo bari bamaranye amezi atandatu ubu baramwenyura

Next Post

Umusaza wahamijwe Jenoside akiyoberanya yafatiwe mu Karere kagaragayemo undi wasanzwe yihisha mu mwobo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post

Umusaza wahamijwe Jenoside akiyoberanya yafatiwe mu Karere kagaragayemo undi wasanzwe yihisha mu mwobo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.