Bamwe mu baturiye uruganda rwa SteelRwa ruherereye mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko abagenagaciro babariye abagomba kwimurwa, babasimbutse, bakajya kubarira umukire ufite ishyamba riri kure, mu gihe bo begereye uru ruganda.
Aba baturage bavuga ko ababarirwaga, ari abari muri metero 500 uvuye kuri uru ruganda, ariko ko abagenagaciro bazisimbutse bakajya kubarira umuturage bita umukire ufite ishyamba riri mu kilometer kimwe.
Muri Nzeri uyu mwaka Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ibusaba gufatanya mu gikorwa cyo guha no kugenera agaciro imitungo y’abaturiye Uruganda rwa SteelRwa, aho hari hashize igihe kinini bavuga ko babangamiwe n’imyotsi ituruka muri rwo.
Bamwe mu baturage bari muri izo metero zageneweho kwimurirwaho abahatuye, bavuga ko bitakozwe nk’uko bikwiye kuko abagenagaciro barenze metero zagenwe, ahubwo bajya kugurira umukire ufite ishyamba ry’inturusu inyuma y’ingo zabo.
Umwe yagize ati “Muri izo metetero magana atanu abaturage bamwe ntibarimo. Bagiye bafata ishyamaba rya Bisamaza riri muri metero igihumbi ariko byanashoboka ko ari n’umuyobozi.”
Rwabukwandi Emmanuel na we yagize ati “Abantu bagiye gufata amashyamba badutaye kandi imyotsi itumereye nabi barangiza bagafata amashyamaba bakaduca munsi. Ntabwo tureka amazi ngo tuyabone neza bajya kwifatira amashyamba y’abakire.”
Aba baturage basaba ko na bo babarirwa bakimuka kuko bakigerwaho n’ingaruka z’uru ruganda ruzamura ibyotsi bitaboroheye.
Bisamaza Privat uvugwaho kuba yarabariwe, akaba ari no ku rutonde rw’abamaze kubarirwa, yabwiye RADIOTV10 ko nta makuru afite kuri ibi.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Richards Kagabo, avuga ko nk’ubuyobozi batari bazi ko byakozwe muri ubwo buryo, kandi ko abagenagaciro badakwiye gukora ibyo bishakiye ahubwo bakwiye gukurikiza amabwiriza.
Ati “Kuba rero hari abantu bari gusigara hagati muri magana atanu na nyuma Leta yarafashe umurongo wo kwimura abari muri metero magana atanu uvuye aho iyo myotsi izamukira aho byaba ari forode, ni ko nabivuga y’umugenagaciro washyizweho na Leta kugira ngo ibyo bintu bikorwe ni inshingano zacu kubikurikirana.”
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko mu kwimura abaturiye uru ruganda rwa SteelRwa bizakorwa mu byiciro bitatu, bizabanziriza ku mitungo y’abatuye muri Metero 500 uvuye aho uru ruganda ruherere, hakazakurikira abari muri metero 1 000 ariko bo bakazagerweaho uko uruganda ruzagenda rwaguka.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10