Bamwe mu baturiye isoko rya Ntunga mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko amazi ariturukamo atacukuriwe icyobo ajyamo, bituma aruhukira mu bikorwa byabo, none ari kubasenyera, akanabangiriza ibikorwa.
Mu byo aba baturage bahurizaho, ni ugusaba ubuyobozi bw’Akarere kabatabara kagatekereza aho aya mazi yayoborwa kugira ngo areke kubangiririza ibyabo.
Kayonga Canisius ati “Ntubibona se! Iyi yari tuwareti yubatse yuzuye byatewe n’aya mazi irariduka. Akarere hari ibintu kashobora gukora baba bakwiye gukora umuyoboro w’aya mazi.”
Nzabirinda Claver ukora mu ibarizo riri hafi y’iri soko, avuga ko amazi ariturukamo aza akangiza ibikorwa bye, ku buryo bijya bimusigira igihombo.
Ati “Nkatwe tubariza hano kuri iyi ateriye, hari igihe uzana nk’akabaho hano ku igare ukagasiga ruguru iriya kuko uba utabasha kugatambutsa hano kuko haba huzuye amazi gusa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko abaturage bakwiye gufata amazi bakoresheje ibigega kuko hari n’aturuka mu nzu z’ubucuruzi.
Yavuze ko hamaze iminsi hanakorwa ubukangurambaga, bwo kumvisha abaturage ko bagomba gukora ibi bikorwa byabarinda kugarizwa n’ibi bibazo.
Ati “Twe icyo tubasaba cyane, ni ugushaka ibigega by’amazi. Ku ruhande rwacu natwe twarabibonye, Enjeniyeri wacu bamaze iminsi bahatemberera bareba icyakorwa ku buryo duteganya no kwimura umuturage.”
Abaturage baturiye iri soko, bavuga ko iki kibazo cyashakirwa umuti mu maguru mashya, kuko muri ibi bihe by’imvura, gishobora kuzateza izindi ngaruka ziremereye.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10