Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwamagana: Hadutse indwara y’amayobera mu kigo cy’ishuri ifata abanyeshuri b’abakobwa gusa

radiotv10by radiotv10
14/11/2024
in MU RWANDA
0
Rwamagana: Hadutse indwara y’amayobera mu kigo cy’ishuri ifata abanyeshuri b’abakobwa gusa
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Rwunge rw’Amashuri Saint Jean Paul II NAWE mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, haravugwa indwara imaze gufata abana b’abakobwa ituma batitira igice cy’umubiri cyo hasi, ntibabashe kugenda no guhagarara, aho bamwe mu baturage bavuga ko bishobora kuba ‘ari amadayimoni’.

Iyi ndwara bise ‘Tetema’ imaze gufata abana b’abakobwa batandatu, bamwe mu bayirwaye barwariye mu ngo, uyirwaye atitira ku gice cy’umubiri cyo hasi.

Abaturage n’abanyeshuri bafashe iyi ndwara nk’icyorezo, ndetse bamwe mu bayirwaye babwiye umunyamakuru wa RADIOTV10 uko yaje.

Umwe yagize ati ”Nafashwe ku Cyumweru numva mu ntege hari kundya. Ku wa Mbere ngiye ku ishuri bigeze ikigoroba kwicara mu ishuri birananira.”

Uyu munyeshuri avuga ko iyi ndwara atari iyo kujyana kwa muganga. Ati “Ntabwo bivuza ibi ngibi. Ibi ngibi birikiza. Hari imiti nyine bagukandisha byakwanga ukajya kwa muganga bakagutera inshinge, ariko njye bari kunkanda ndikoroherwa.”

Undi munyeshuri urwaye iyi ndwara, na we yagize ati”Nangiye mfatwa n’umugongo,  mpagurutse birananira nkajya mpora ndyamye ntabasha no guhaguruka. Uratitira ukumva utabasha no kugenda hari n’igihe biguhekenya (kuribwa mu ngingo).”

Umuyobozi w’iri shuri, Kagoyire Francine yabwiye RADIOTV10 iyi ndwara yabanje gufata abanyeshuri babiri, ariko nyuma hagiye haboneka abandi bayirwara.

Ati “Muri iyi minsi rero dufunguye ni bwo umubare w’abanyeshuri wabaye nk’uwiyongeraho, namenye abandi babiri bo muri Segonderi bafashwe n’abandi babiri bo muri Primaire bafashwe.”

Uyu muyobozi avuga ko iyi ndwara ifata abana b’abakobwa, ariko ko abayirwaye bajya kwa muganga bagahabwa imiti, bagakira ndetse bakagaruka mu masomo.

Kibibi Anastase, umwe mu bafite abana biga muri iri shuri, avuga ko we na bagenzi be, bafite impungenge ko yaba ari imyuka mibi iri muri iki kigo.

Ati “Tudaciye ibintu ku ruhande ni abadayimoni pe! None se niba abaganaga bayipima ntibayibone ubwo se twavuga ko barwaye iki kindi?”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana byo ku Rwego rw’Intara, Dr. Placide Nshizirungu avuga ko ari ubwa mbere yumvise iyi ndwara, ndetse ko nta munyeshuri uraza kuyivuza.

Ati”Nta makuru twaba twarabwiwe cyangwa se twaba tuzi y’uburwayi budasanzwe mu mashuri yo mu Karere kacu, gusa murakoze kuba mubitubwiye turahita tujyayo tubaze uko bimeze, dusure abo bana mu ngo zabo, hanyuma tumenye icyo gukora haba kubasuzuma, kubitaho kubaha inama y’icyo bakora kuko iyo umuntu agize uburwayi akaguma mu rugo  ntiyivuze icya mbere ntabwo biba ari byiza.”

Bivugwa ko iyi ndwara yo gutitira mu maguru ifata abana b’abakobwa, yigeze kubaho mu myaka yashize abatuarge n’abarera muri iri shuri rya GS Saint Jean Paul II Nawe bugasaba inzego z’ubuzima gutabara vuba.

Abana barwariye mu ngo bavuze uko bafashwe

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 15 =

Previous Post

Ibikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda bigiye kugaragarizwa mu Ihuriro ry’abayobozi bakuru

Next Post

Ubuyobozi Bukuru bwa M23 bwatangaje impinduka mu bayobozi bashya b’ibice igenzura

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubuyobozi Bukuru bwa M23 bwatangaje impinduka mu bayobozi bashya b'ibice igenzura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.