Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwamagana: Hamenyekanye icyatumye Umufurere wari wagizwe umwere ku gusambanya umunyeshuri yongera gufungwa

radiotv10by radiotv10
04/08/2022
in MU RWANDA
0
Rwamagana: Hamenyekanye icyatumye Umufurere wari wagizwe umwere ku gusambanya umunyeshuri yongera gufungwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umufurere wari umurezi mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Aloys ryo mu Karere ka Rwamagana ukurikiranyweho gusambanya umunyeshuri w’umukobwa wari warekuwe, yongeye gutabwa muri yombi nyuma yuko hagaragaye ibimenyetso bishya bimushinja.

Uyu Mufurere wari ushinzwe Imyitwarire muri Saint Aloys, yari yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB tariki 21 Werurwe 2022 nyuma yo gukekwaho gusambanya uwo munyeshuri w’umukobwa w’imyaka 17.

Icyaha gikekwa kuri uyu wihaye Imana w’imyaka 29, cyakozwe tariki 20 Werurwe 2022 aho byakekwaga ko yasambanyije uyu mwana w’umukobwa abanje kumuha inzoga.

Uyu wihaye Imana wari wagizwe umwere kuri iki cyaha mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kigabiro cyasomwe tariki 08 Mata 2022.

Yari yahise arekurwa ariko hakomeza gukorwa iperereza ndetse Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya gihanga (Rwanda Forensic Laboratory) iza gutanga ibimenyetso bigaragaza ko uyu Mufurere yaba yarasambanyije uwo munyeshuri.

Nyuma y’ibi bimenyetso byaturutse ku bizamini birimo ibya DNA, uyu wihaye Imana yahise yongera gutabwa muri yombi ubu akaba ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuva tariki 19 Nyakanga 2022.

Ubu afungiye kuri station ya RIB ya Kigabiro mu gihe uru rwego rw’Ubugenzacyaha rwongeye gufungura iperereza rushingiye kuri ibi bimenyetso bishya kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzamuregere Urukiko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + five =

Previous Post

RDF yarekuriye FARDC umuriro w’amasasu habaho gukozanyaho

Next Post

Rwamagana: Bavuga ko uwapfushije umugabo we nawe agahita apfa yazuwe n’amasengesho

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Bavuga ko uwapfushije umugabo we nawe agahita apfa yazuwe n’amasengesho

Rwamagana: Bavuga ko uwapfushije umugabo we nawe agahita apfa yazuwe n’amasengesho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.