Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bemerewe Imbabura zirondereza inkwi, babwirwa ko bazazihabwa ku buntu, ariko ko ntawayihabwaga atishyuye igihumbi.
Ni abaturage bo mu Kagari ka Sibagire muri uyu Murenge wa Kigabiro, bavuga ko izi mbabura za rondereza baherutse kuzihabwa, ariko ko ko utari ufite ayo mafaranga atayicyuraga, mu gihe babwirwaga ko bazazihererwa ubuntu.
Mukabagire Berthe ati “Baratubwiye ngo tujye gufata Imbabura, umuntu akagenda ajyanye n’irangamuntu. Ntabwo twari tuzi ibyo ari byo twarayatangaga gusa.”
Aba baturage bavuga ko batumva impamvu bishyujwe aya mafaranga, nyamara barumvise ko mu tundi Tugari barazihawe nta n’igiceri cy’atanu batanze.
Undi ati “Sinzi impamvu twebwe bagomba kuduca amafaranga. Ntibabanje kudusobanurira niba ari ay’undi musanzu, ntabwo tubizi.”
Ndayambaje Prince Emmanuel uyobra Umushinga Green shelter watanze izi mbabura, yemera ko aba baturage batswe aya mafaranga igihumbi, nk’uruhare rwabo kuko ubusanzwe iyi mbabura igura ibuhumbi 12 Frw, mu gihe Leta yabishyuriye 90%.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umutoni Jeanne, avuga ko nta muturage ukwiye kwishyura amafaranga muri iyi gahunda. Ati “Icyo mpamya nta mafaranga abamo.”
Mu myata itatu ishize, u Rwanda rwihaye intego ko uyu mwaka wa 2024 ruzaba rwagabanyije ikoreshwa ry’inkwi n’amakara bikagera kuri 42% bivuye kuri 80%.
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, yashyizeho amafaranga arenga miliyari 20 Frw ya nkunganire ku bifuza kugura amashyiga arondereza ibicanwa ndetse n’akoresha Gaz n’amashanyarazi.
Iyi gahunda ya nkunganire ku bifuza ayo mashyiga izamara imyaka itanu, aho yatangiye muri 2021 ikazarangira muri 2025, ahari intego ko izarangira abagera ku bihumbi 500 bunganiwe ku kiguzi cy’ayo mashyiga buri wese azifuza bitewe n’icyiciro abarizwamo.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10