Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwamagana: Umukecuru w’imyaka irenga 100 aratabarizwa n’abaturanyi

radiotv10by radiotv10
24/10/2024
in MU RWANDA
0
Rwamagana: Umukecuru w’imyaka irenga 100 aratabarizwa n’abaturanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturanye n’umukecuru w’imyaka 102 wo mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, baramutabariza kubera icyuma gisya ibinyampeke cyashyizwe hagati mu ngo z’abaturage, bavuga ko gishobora kugira ingaruka ku buzima bwe kuko na bo kitaboroheye kandi bafite imbaraga.

Ni icyuma gisya ibinyampeke birimo amasaka, giherereye mu Mudugudu w’Umubuga mu Kagari ya Mabare mu Murenge wa Rubona, aho abagituriye bavuga ko kiri mu ngo rwagati.

Umunyamakuru wasuye uyu mukecuru witwa Nyirababi Steria ugeze mu za bukuru, yamubwiye impungenge afite kubera iki cyuma, mu magambo macye, agira ati “Kinzoyonga umutima.”

Abaturanyi be na bo bavuga ko batorohewe n’urusaku rw’iki cyuma, ariko bakavuga ko ubateye impungenge kurshaho, ari uyu mukecuru.

Umwe mu bo mu muryango we yagize ati “Nkatwe tumurwaza nk’iyo cyatse ukabona arashidutse ati ‘ndapfuye we muntabare’ urumva ni ikibazo.”

Aba baturage kandi bavuga ko iki cyuma giteza ibibazo, ku buryo gishobora kubasenyera mu gihe hatagira igikorwa ngo cyimurwe.

Undi ati “Biteza amazu gutigita kuko bikoreshwa n’imbaraga nyinshi iyo bihinda. Nk’ubu bagishituriya hano urwara umutima byonyine wanakikanga. Birenze rero kuri uyu mukecuru ugeze mu myaka ijana na n’ibindi bindi.”

Ni mu gihe Dorcella Nyirabajyambere ukodesha iki cyuma gisya, we avuga ko kitabangamye ndetse ko n’ibivugwa ko kibangamiye uyu mukecuru atari byo.

Yagize ati “Ko amaze imyaka ine mu nzu, icyuma kikaba kimaze hafi amezi atatu hari ingaruka byigeze bimuteza? Ntacyo kibangamyeho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Mukashyaka Chantal avuga ko ubuyobozi bugiye gusuzuma imiterere y’iki kibazo kugira ngo gikemuke. Ati “Nzahagera ndebe uko ngikemura icyo kiroroshye.”

Iki cyuma cyashyizwe mu ngo rwagati z’abaturage kibabuza amahoro

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

IFOTO: Perezida Kagame n’abayobozi bari kumwe bakatanye umutsima (Cake) ku isabukuru ye

Next Post

Abamotari b’i Huye bagaragaje imbogamizi batumvana ab’ahandi ibagusha mu gihombo

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abamotari b’i Huye bagaragaje imbogamizi batumvana ab’ahandi ibagusha mu gihombo

Abamotari b’i Huye bagaragaje imbogamizi batumvana ab'ahandi ibagusha mu gihombo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.