Abaturanye n’umukecuru w’imyaka 102 wo mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, baramutabariza kubera icyuma gisya ibinyampeke cyashyizwe hagati mu ngo z’abaturage, bavuga ko gishobora kugira ingaruka ku buzima bwe kuko na bo kitaboroheye kandi bafite imbaraga.
Ni icyuma gisya ibinyampeke birimo amasaka, giherereye mu Mudugudu w’Umubuga mu Kagari ya Mabare mu Murenge wa Rubona, aho abagituriye bavuga ko kiri mu ngo rwagati.
Umunyamakuru wasuye uyu mukecuru witwa Nyirababi Steria ugeze mu za bukuru, yamubwiye impungenge afite kubera iki cyuma, mu magambo macye, agira ati “Kinzoyonga umutima.”
Abaturanyi be na bo bavuga ko batorohewe n’urusaku rw’iki cyuma, ariko bakavuga ko ubateye impungenge kurshaho, ari uyu mukecuru.
Umwe mu bo mu muryango we yagize ati “Nkatwe tumurwaza nk’iyo cyatse ukabona arashidutse ati ‘ndapfuye we muntabare’ urumva ni ikibazo.”
Aba baturage kandi bavuga ko iki cyuma giteza ibibazo, ku buryo gishobora kubasenyera mu gihe hatagira igikorwa ngo cyimurwe.
Undi ati “Biteza amazu gutigita kuko bikoreshwa n’imbaraga nyinshi iyo bihinda. Nk’ubu bagishituriya hano urwara umutima byonyine wanakikanga. Birenze rero kuri uyu mukecuru ugeze mu myaka ijana na n’ibindi bindi.”
Ni mu gihe Dorcella Nyirabajyambere ukodesha iki cyuma gisya, we avuga ko kitabangamye ndetse ko n’ibivugwa ko kibangamiye uyu mukecuru atari byo.
Yagize ati “Ko amaze imyaka ine mu nzu, icyuma kikaba kimaze hafi amezi atatu hari ingaruka byigeze bimuteza? Ntacyo kibangamyeho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Mukashyaka Chantal avuga ko ubuyobozi bugiye gusuzuma imiterere y’iki kibazo kugira ngo gikemuke. Ati “Nzahagera ndebe uko ngikemura icyo kiroroshye.”
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10