Rwanda Day iragarutse: Abanyarwanda baba hanze bagiye kongera kuganira imbonankubone n’Abayobozi b’Igihugu cyabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inama izwi nka ‘Rwanda Day’ ihuza Abanyarwanda baba mu mahanga ikanakurikirwa n’abari imbere mu Gihugu n’abandi ku Isi hose yaherukaga kuba muri 2019, igiye kongera kuba, ikaba iteganyijwe mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2024, muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Iyi Nama imaze kuba inshuro 10, isanzwe ihuriza hamwe Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda ndetse n’abaturuka mu Rwanda, ikayoborwa na Perezida wa Repubulika, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo by’uburyo u Rwanda rwakomeza gutera imbere bigizwemo uruhare na buri wese.

Izindi Nkuru

Rwanda Day yagize uruhare runini mu kongera kwibutsa Abanyarwanda baba mu mahanga, uruhare rwabo mu guteza imbere Igihugu cyabibarutse, aho bamwe bagiye batanga ubuhamya ko bafashe umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda kurushoramo imari cyangwa kurukororera kubera yo.

Rwanda Day izaba mu ntangiro za Gashyantare 2023, ku itariki ya 02 ndetse n’iya 03, ikazabera mu Leta ya Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Uhagarariye u Rwanda muri iki Gihugu kizaberamo ‘Rwanda Day’, Ambasaderi Mathilde Mukantabana, yararitse Abanyarwanda baba mu Bihugu bituranye na USA kuzitabira iyi Nama, bakungurana ibitekerezo ku cyakomeza guteza u Rwanda Imbere.

Ambasaderi Mathilde Mukantabana yabitangaje mu biganiro byiswe ‘Rwanda Youth Convention’ byahuje urubyiruko muri Canada mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

Iyi nama yaherukaga kubera i Burayi, i Bonn mu Budage mu mpera za Kanama 2019, aho Perezida Paul Kagame yari yasabye Abanyarwanda kwima amatwi abari batangiye kunenga iki gikorwa, ababwira ko kuba Abanyarwanda bahura muri ubu buryo bagamije kuzamura Igihugu cyababyaye, nta kinegu kirimo.

Icyo gihe kandi Rwanda Day yari yabereye mu Budage nyuma y’uko iyari yabanje yari yabaye muri Kamena 2017 mu Mujyi wa Ghent mu Bubiligi.

Rwanda Day yakunze kubera muri Leta Zunze Ubumwe za America, dore ko ku nshuro ya mbere yiswe Rwanda Day yabereye i Chicago muri Kanama 2011.

Yabereye muri Leta Zinyuranye muri USA, nka Massachusetts ndetse no muri Georgia mu Mujyi wa Atlanta, i California mu Mujyi wa San Francisco.

Rwanda Day yabereye no mu mijyi inyuranye mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, nk’i Paris mu Bufaransa, i London mu Bwongereza, i Amsterdam mu Buholandi n’i Toronto muri Canada.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru