Monday, September 9, 2024

Igisobanuro gitunguranye cya Yongwe ku bamushinja kubasengera ntibabone ibitangaza yabizezaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe, yavuze ko abamushinja kuba yarabasengeye ntibabone ibitangaza bifuzaga nko gukira indwara, na bo ubwabo babizi ko atari Imana ku buryo ibyo yabasengeraga byari kuba ihame, ahubwo ko icyo akora ari ugusenga, ubundi Imana igasubiza.

Apôtre Yongwe ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, nk’uko byemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo tariki 26 Ukwakira 2023.

Ni icyemezo kitamunyuze dore ko yaburanye ahakana icyaha akurikiranyweho, aho avuga ko amafaranga akekwako kwaka abantu, nta n’umwe yashyizeho itegeko ngo ayamuhe, ahubwo ko yabaga ari amaturo, yajuririye iki cyemezo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, yageze ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ari mu modoka isanzwe itwara imfungwa n’abagororwa, ari kumwe n’abandi bafungwa banyuranye.

Mu rubanza ku ifungwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasabaga ko Apôtre Yongwe afungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo bukomeze iperereza, kuko ibyari bimaze kugerwaho muri iryo perereza byagaragazaga ko yakoze icyaha akurikiranyweho.

Bwashingiraga ku kuba uregwa yariyemereye ko yagiye yakira amafaranga anyuranye yahabwaga n’abakristu bo mu itorero rye, ndetse n’abandi yizezaga gusengera kugira ngo ibyifuzo byabo bisubizwe.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko hari abo yizezaga ibitangazo binyuranye birimo kubona Visa zijya mu mahanga, ndetse no gukira indwara zababayeho karande, ariko ibyo yabizeje ntibibe.

Ni mu gihe Apôtre Yongwe we atahakanaga ko yakiriye ayo mafaranga, ariko ko yabaga ari amaturo, kuko ari umukozi w’Imana “ntakindi cyamutunga atari ituro”.

Uregwa kandi yavugaga ko abamuhaga ayo mafaranga nta n’umwe yashyizeho itegeko, ahubwo ko bibwirizaga bakamuha ari mu bushobozi bwabo kandi bakayamuha babikuye ku mutima.

 

Na bo barabizi ko ntari Imana

Agaragaza impamvu zirengagijwe n’Urukiko rwafashe icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo, Apôtre Yongwe yagarutse ku bamushinja kuba batarabonye ibitangaza yabizezaga nko gukira indwara, avuga ko we icyo yakoraga kwari ugusenga, ariko ko atari we wagombaga gukora ibyo bitangaza.

Yagize ati “Ibyanjye ni ugusenga Imana ikabasubiza, nk’uko nanjye maze iminsi mfunzwe nsenga ngo Imana insubize. Na mbere y’uko mbasengera bari bazi ko ntari Imana cyangwa Yesu wapfuye akazuka.”

Yongwe kandi yavuze ko amafaranga avugwa ko yahabwaga n’abo bantu yasengeraga, yabaga ari nk’insimburamubyizi kuko, na we yabaga yabifatiye umwanya kandi ko n’intumwa y’Imana Pawulo na yo yahabwaga amaturo, ku buryo we ntacyamubuza kuyafata.

Yavuze kandi ko abo yasengeraga bakamuha ayo mafaranga babaga babyemeranyijweho, ku buryo bidakwiye gufatwa nk’icyaha.

Ubushinjacyaha bwongeye kuvuga ko uregwa yakoresheje uburiganya yizeza abantu ibitangaza, akabasaba amafaranga, kandi ko bidakwiye kuranga umukozi w’Imana.

Bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kugumishaho icyemezo cy’urw’Ibanze, uregwa agakomeza gufungwa.

Urukiko rumaze kumva ibisobanuro by’impande zombi, rwahise rupfundikira iburanisha, rwemeza ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 04 Ukuboza 2023.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Makabuza Jacques says:

    Oya rwose birababaje kugira ngo umuntu wiyita umukozi w,Imana akoreshe ubuhemu bwo kwambura abantu ibyakagombye kubatunga ahubwo akabibambura abyishyirira mumifuka ngo arabizeza ibitangaza!!! uretse ko nabo ntabwo bumva wenda byatuma bava murubwo bujiji, ubundi bibiriya baba batwaye ntabwo basomamo ko umwenda wari ucyingirije ahera watabutsemo kabiri, bivuze ngo gahunda yahakorerwaga yari irangiye ahubwo buriwese ahawe uburenganzira bwo kuba icyo ashaka ku Imana agomba kucyisabira ntawundi abinyujijeho?baca umugani ngo iby,injiji biribwa n,abanyabwenge.aravuga ukuri rwose ntabwo ariwe Mana,gusa inama natanga nibasome ijambo ry, Imana rizabayobora naho nibakomeza kwizera ibitangaza byo icyo bizabazanira nuko utwo bafite tuzabashiraho, Kandi nuwo wiyita intumwa y,Imana yihane kandi Uwiteka azamubabarira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts