Saturday, July 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisobanuro gitunguranye cya Yongwe ku bamushinja kubasengera ntibabone ibitangaza yabizezaga

radiotv10by radiotv10
27/11/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Igisobanuro gitunguranye cya Yongwe ku bamushinja kubasengera ntibabone ibitangaza yabizezaga
Share on FacebookShare on Twitter

Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe, yavuze ko abamushinja kuba yarabasengeye ntibabone ibitangaza bifuzaga nko gukira indwara, na bo ubwabo babizi ko atari Imana ku buryo ibyo yabasengeraga byari kuba ihame, ahubwo ko icyo akora ari ugusenga, ubundi Imana igasubiza.

Apôtre Yongwe ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, nk’uko byemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo tariki 26 Ukwakira 2023.

Ni icyemezo kitamunyuze dore ko yaburanye ahakana icyaha akurikiranyweho, aho avuga ko amafaranga akekwako kwaka abantu, nta n’umwe yashyizeho itegeko ngo ayamuhe, ahubwo ko yabaga ari amaturo, yajuririye iki cyemezo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, yageze ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ari mu modoka isanzwe itwara imfungwa n’abagororwa, ari kumwe n’abandi bafungwa banyuranye.

Mu rubanza ku ifungwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasabaga ko Apôtre Yongwe afungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo bukomeze iperereza, kuko ibyari bimaze kugerwaho muri iryo perereza byagaragazaga ko yakoze icyaha akurikiranyweho.

Bwashingiraga ku kuba uregwa yariyemereye ko yagiye yakira amafaranga anyuranye yahabwaga n’abakristu bo mu itorero rye, ndetse n’abandi yizezaga gusengera kugira ngo ibyifuzo byabo bisubizwe.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko hari abo yizezaga ibitangazo binyuranye birimo kubona Visa zijya mu mahanga, ndetse no gukira indwara zababayeho karande, ariko ibyo yabizeje ntibibe.

Ni mu gihe Apôtre Yongwe we atahakanaga ko yakiriye ayo mafaranga, ariko ko yabaga ari amaturo, kuko ari umukozi w’Imana “ntakindi cyamutunga atari ituro”.

Uregwa kandi yavugaga ko abamuhaga ayo mafaranga nta n’umwe yashyizeho itegeko, ahubwo ko bibwirizaga bakamuha ari mu bushobozi bwabo kandi bakayamuha babikuye ku mutima.

 

Na bo barabizi ko ntari Imana

Agaragaza impamvu zirengagijwe n’Urukiko rwafashe icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo, Apôtre Yongwe yagarutse ku bamushinja kuba batarabonye ibitangaza yabizezaga nko gukira indwara, avuga ko we icyo yakoraga kwari ugusenga, ariko ko atari we wagombaga gukora ibyo bitangaza.

Yagize ati “Ibyanjye ni ugusenga Imana ikabasubiza, nk’uko nanjye maze iminsi mfunzwe nsenga ngo Imana insubize. Na mbere y’uko mbasengera bari bazi ko ntari Imana cyangwa Yesu wapfuye akazuka.”

Yongwe kandi yavuze ko amafaranga avugwa ko yahabwaga n’abo bantu yasengeraga, yabaga ari nk’insimburamubyizi kuko, na we yabaga yabifatiye umwanya kandi ko n’intumwa y’Imana Pawulo na yo yahabwaga amaturo, ku buryo we ntacyamubuza kuyafata.

Yavuze kandi ko abo yasengeraga bakamuha ayo mafaranga babaga babyemeranyijweho, ku buryo bidakwiye gufatwa nk’icyaha.

Ubushinjacyaha bwongeye kuvuga ko uregwa yakoresheje uburiganya yizeza abantu ibitangaza, akabasaba amafaranga, kandi ko bidakwiye kuranga umukozi w’Imana.

Bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kugumishaho icyemezo cy’urw’Ibanze, uregwa agakomeza gufungwa.

Urukiko rumaze kumva ibisobanuro by’impande zombi, rwahise rupfundikira iburanisha, rwemeza ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 04 Ukuboza 2023.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Makabuza Jacques says:
    2 years ago

    Oya rwose birababaje kugira ngo umuntu wiyita umukozi w,Imana akoreshe ubuhemu bwo kwambura abantu ibyakagombye kubatunga ahubwo akabibambura abyishyirira mumifuka ngo arabizeza ibitangaza!!! uretse ko nabo ntabwo bumva wenda byatuma bava murubwo bujiji, ubundi bibiriya baba batwaye ntabwo basomamo ko umwenda wari ucyingirije ahera watabutsemo kabiri, bivuze ngo gahunda yahakorerwaga yari irangiye ahubwo buriwese ahawe uburenganzira bwo kuba icyo ashaka ku Imana agomba kucyisabira ntawundi abinyujijeho?baca umugani ngo iby,injiji biribwa n,abanyabwenge.aravuga ukuri rwose ntabwo ariwe Mana,gusa inama natanga nibasome ijambo ry, Imana rizabayobora naho nibakomeza kwizera ibitangaza byo icyo bizabazanira nuko utwo bafite tuzabashiraho, Kandi nuwo wiyita intumwa y,Imana yihane kandi Uwiteka azamubabarira.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

Rwanda Day iragarutse: Abanyarwanda baba hanze bagiye kongera kuganira imbonankubone n’Abayobozi b’Igihugu cyabo

Next Post

Ubujurire bwa CG (Rtd) Gasana wifuzaga gufungurwa bwateshejwe agaciro

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
CG (Rtd) Gasana agiye kugaruka imbere y’Urukiko nyuma yo gufatirwa icyemezo cyo gufungwa

Ubujurire bwa CG (Rtd) Gasana wifuzaga gufungurwa bwateshejwe agaciro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.