Abayobozi b’Ikigo cy’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi-Ngiro cyitiriwe Mutagatifu Christopher (Saint Christopher TVET) cyo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, barimo ababikira babiri, batawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri wigaga muri iri shuri.
Aba bayobora ishuri rya Saint Christopher TVET, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, aho bacumbikiwe kuri Sitasiyo ebyiri; iya Mukarange n’iya Fumbwe.
Abafunzwe barimo usanzwe ari Umuyobozi w’iri shuri, akaba ari n’umubikira, Soeur Kasine Marcianne, hakaba ushinzwe imyitwarire y’Abanyeshuri bose na we usanzwe ari uwihayimana, Soeur Ingabire Marie Chantal.
Abandi batawe muri yombi, ni ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri b’abakobwa, Iribagiza Benigne, ndetse na Mpambara Jean Baptiste ushinzwe icungamutungo muri iki kigo cy’ishuri.
Batawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umwe mu banyeshuri biga muri iri shuri rya Saint Christopher TVET, witabye Imana nyuma yo kunywa ikigage bahawe n’iri shuri, bikekwa ko ari cyo cyamuhitanye, kuko hari n’abandi barwaye.
Amakuru yo guta muri yombi aba bayobozi b’iri shuri, yanemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wavuze ko bafunzwe kugira ngo hakorwe iperereza.
Yagize ati “bafunzwe mu rwego rw’iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mwana n’abandi bakaba barwaye. Umubiri w’uwitabye Imana wajyanywe muri Rwanda Forensic Institute kugira ngo hakorwe isuzumwa.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko aba bayobozi ba ririya shuri, bari mu maboko y’uru rwego mu gihe hagikorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RADIOTV10