Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda: Hasobanuwe intandaro yo guta muri yombi abarimo Ababikira babiri

radiotv10by radiotv10
14/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Rwanda: Hasobanuwe intandaro yo guta muri yombi abarimo Ababikira babiri

Ifoto yakuwe kuri Internet, ni iyifashishijwe ariko ntihuye n'ibivugwa mu nkuru

Share on FacebookShare on Twitter

Abayobozi b’Ikigo cy’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi-Ngiro cyitiriwe Mutagatifu Christopher (Saint Christopher TVET) cyo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, barimo ababikira babiri, batawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri wigaga muri iri shuri.

Aba bayobora ishuri rya Saint Christopher TVET, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, aho bacumbikiwe kuri Sitasiyo ebyiri; iya Mukarange n’iya Fumbwe.

Abafunzwe barimo usanzwe ari Umuyobozi w’iri shuri, akaba ari n’umubikira, Soeur Kasine Marcianne, hakaba ushinzwe imyitwarire y’Abanyeshuri bose na we usanzwe ari uwihayimana, Soeur Ingabire Marie Chantal.

Abandi batawe muri yombi, ni ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri b’abakobwa, Iribagiza Benigne, ndetse na Mpambara Jean Baptiste ushinzwe icungamutungo muri iki kigo cy’ishuri.

Batawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umwe mu banyeshuri biga muri iri shuri rya Saint Christopher TVET, witabye Imana nyuma yo kunywa ikigage bahawe n’iri shuri, bikekwa ko ari cyo cyamuhitanye, kuko hari n’abandi barwaye.

Amakuru yo guta muri yombi aba bayobozi b’iri shuri, yanemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wavuze ko bafunzwe kugira ngo hakorwe iperereza.

Yagize ati “bafunzwe mu rwego rw’iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mwana n’abandi bakaba barwaye. Umubiri w’uwitabye Imana wajyanywe muri Rwanda Forensic Institute kugira ngo hakorwe isuzumwa.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko aba bayobozi ba ririya shuri, bari mu maboko y’uru rwego mu gihe hagikorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + sixteen =

Previous Post

Impaka zabaye nyinshi muri America kubera ibyemezo bya Trump nyuma y’intsinzi

Next Post

Amajyepfo: Abayobozi baratungwa agatoki mu bikorwa bitemewe bijya binahitana ubuzima bw’abaturage

Related Posts

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

by radiotv10
14/01/2026
0

Personal hygiene may seem like a small part of daily life, but it has a big impact on how we...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amajyepfo: Abayobozi baratungwa agatoki mu bikorwa bitemewe bijya binahitana ubuzima bw’abaturage

Amajyepfo: Abayobozi baratungwa agatoki mu bikorwa bitemewe bijya binahitana ubuzima bw’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.