Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda: Nyuma y’icyumweru abandi bantu bajyanywe kwa muganga igitaraganya ku mpamvu zisa

radiotv10by radiotv10
09/10/2023
in MU RWANDA
0
Rwanda: Nyuma y’icyumweru abandi bantu bajyanywe kwa muganga igitaraganya ku mpamvu zisa
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’icyumweru kimwe mu Karere ka Burera hari abantu barenga 40 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa ubushera byakekwaga ko bwarimo umwanda, mu Karere ka Gicumbi gahana imbibi n’aka, na ho hari abantu barenga 70 byabayeho.

Mu mpera z’icyumweru kibanziriza igishize, ku wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023 mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, havuzwe abantu 44 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa ubushera mu birori by’umubatizo bari batashye, bukabagwa nabi.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023, abantu 79 bajyanywe na bo kwa muganga nyuma yo kunywa ubushera mu bukwe bwari bwacyujwe mu Mudugudu wa Bitoma mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi.

Muri aba bagizweho ingaruka n’ubu bushera, harimo abagore 43 n’abagabo 36, barimo abari bajyanywe mu Bitaro bya Byumba ndetse no mu Kigo Nderabuzima cya Kivune.

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar, uvuga ko abari bajyanywe ku Bitaro bikuru bya Byumba bari 50, mu gihe abandi 23 bari bajyanywe ku Kigo Ndebuzima, gusa bamwe bakaba basezerewe bakaba bari gufatira imiti mu rugo.

Beningoma uvuga ko “Ku Bufatanye n’ibitaro na RIB hafashwe ibimenyetso bw’ibyakoreshejwe mu bukwe byose, yaba ibiribwa cyangwa ubushera, kuko abarwaye bavugaga ko banyweye ubushera.”

Uyu muyobozi avuga ko hakekwa umwanda, ariko ko ibizava muri ibyo bizamini, ari byo bizagaragaza icyateye aba baturage kugubwa nabi n’ubwo bushera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − five =

Previous Post

Cameroon: Ibiza byabaye mu ijoro abantu baryamye byasigiye benshi amarira

Next Post

Mu gahinda kenshi Israel yasobanuriye u Rwanda akaga kari kuyibaho igira n’icyo irusaba

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu gahinda kenshi Israel yasobanuriye u Rwanda akaga kari kuyibaho igira n’icyo irusaba

Mu gahinda kenshi Israel yasobanuriye u Rwanda akaga kari kuyibaho igira n'icyo irusaba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.