Nyuma y’icyumweru kimwe mu Karere ka Burera hari abantu barenga 40 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa ubushera byakekwaga ko bwarimo umwanda, mu Karere ka Gicumbi gahana imbibi n’aka, na ho hari abantu barenga 70 byabayeho.
Mu mpera z’icyumweru kibanziriza igishize, ku wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023 mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, havuzwe abantu 44 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa ubushera mu birori by’umubatizo bari batashye, bukabagwa nabi.
Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023, abantu 79 bajyanywe na bo kwa muganga nyuma yo kunywa ubushera mu bukwe bwari bwacyujwe mu Mudugudu wa Bitoma mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi.
Muri aba bagizweho ingaruka n’ubu bushera, harimo abagore 43 n’abagabo 36, barimo abari bajyanywe mu Bitaro bya Byumba ndetse no mu Kigo Nderabuzima cya Kivune.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar, uvuga ko abari bajyanywe ku Bitaro bikuru bya Byumba bari 50, mu gihe abandi 23 bari bajyanywe ku Kigo Ndebuzima, gusa bamwe bakaba basezerewe bakaba bari gufatira imiti mu rugo.
Beningoma uvuga ko “Ku Bufatanye n’ibitaro na RIB hafashwe ibimenyetso bw’ibyakoreshejwe mu bukwe byose, yaba ibiribwa cyangwa ubushera, kuko abarwaye bavugaga ko banyweye ubushera.”
Uyu muyobozi avuga ko hakekwa umwanda, ariko ko ibizava muri ibyo bizamini, ari byo bizagaragaza icyateye aba baturage kugubwa nabi n’ubwo bushera.
RADIOTV10