Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda&DRC: Kwirukana Ambasaderi byaba bifungura amarembo y’inzira y’intambara yakomojweho na Tshisekedi?

radiotv10by radiotv10
02/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Rwanda&DRC: Kwirukana Ambasaderi byaba bifungura amarembo y’inzira y’intambara yakomojweho na Tshisekedi?
Share on FacebookShare on Twitter

Umusesenguzi mu bya Politiki, avuga ko Perezida Felix Tshisekedi aramutse akomeje guhagarara ku byo aherutse gutangaza ko inzira za dipolomasi niziramuka zanze ntakizabuza kuyoboka iy’intambara, byaba ari ho byerekeza, ariko ko yaba we [Tshisekedi] ndetse n’abajyanama be, babizi neza ko badashobora gutera u Rwanda.

Nyuma yuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yirukanye Ambasaderi w’u Rwanda, bamwe mu basesenguzi bavuga ko aho ibintu byerecyeza hagati y’u Rwanda n’iki Gihugu atari heza.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi uherutse kugirira uruzinduko mu Bwongereza, yagiranye ikiganiro n’Abanyekongo baba muri iki Gihugu, bamusaba gutera u Rwanda, abasubiza ko “inzira y’ibiganiro ari yo ashyize imbere ariko ko niyanga ntakizabuza ko habaho iy’intambara.”

Muri icyo cyumweru, Tshisekedi yatangarijemo ubu butumwa, ni bwo intambara hagati ya FARDC na M23 yubuye, aho bivugwa ko igisirikare cya Congo ari cyo cyakomye rutenderi kikagaba ibitero mu birindiro by’uyu mutwe.

Kuva intambara yakubura, umwuka mubi mu mubano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wongeye gusubira irudubi, ndetse bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru za Congo Kinshasa bongera gukoresha amagambo aremereye ku birego bashinja u Rwanda.

Byafashe indi sura mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Guverinoma ya Congo yafataga icyemezo cyo kwirukana Uhagarariye u Rwanda muri iki Gihugu.

Minisitiri w’itumanaho, Patrick Muyaya Katembwe akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku kuba u Rwanda rufasha M23.

Yagize ati “Amashusho yafashwe n’indege zakoreshejwe mu bugenzuzi, agaragaza umubare munini w’ingabo z’u Rwanda zije gufasha M23 mu kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo z’Igihugu. Kubera iyo mpamvu, inama nkuru y’umutekano isabye Guverinoma kwirukana Ambasaderi Vincent Karega mu gihe kitarenze amasaha 48 amenyeshejwe icyo cyemezo.”

Ni icyemezo kitashishimije Guverinoma y’u Rwanda, na yo yahise ishyira hanze itangazo rigaragaza ko yababajwe na cyo.

Iri tangazo ryasohotse ku Cyumweru, rigira riti “U Rwanda rubabajwe no kuba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi Vincent karega.

Muri iki gihe dukomeje gucungira hafi ibibazo bya Congo; Abashinzwe umutekano ku mupaka duhuriyeho na DRC bari maso.”

Umusesenguzi mu bya Politiki, Alexis Nizeyimana avuga ko akurikije uko ibibazo biri gahati y’ibi Bihugu byombi bikomeje kuzamuka, abona aho bigana atari heza.

Agaruka ku biherutse gutangazwa na Perezida Felix Tshisekedi ko inzira za Dipolomasi ziramutse zanze habaho iy’intambara, Alexis Nizeyimana yagize ati “Aramutse ari uguma ku ijambo yavuze, umuntu yavuga ko ari ho byerecyeza, ariko ari we, ari abajyanama be mu by’umutekano barabizi ko badashobora gutera u Rwanda.”

Gusa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame we yagaragaje ko agishyize imbere inzira z’ibiganiro kandi ko ziramutse zubahirijwe n’impande zombi, umuti w’ibibazo waboneka.

Yabitangaje ubwo yagarukaga ku kiganiro yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres cyagarukaga ku bibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yagize ati “Mu masaha macye ashize, nagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo by’umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo. Inzira n’uburyo bwo kubihosha, no kuganira ku iherezo by’ibi bibazo mu nzira y’amahoro; ni ukubakira ku masezerano y’I Nairobi, Luanda n’indi miryango mpuzamahanga. Tugomba kwiyemeza kubyubahiriza.”

Kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yakiriye intumwa ya Perezida João Lourenço usanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 10 =

Previous Post

Rusizi: Uwacumbikiwe ahahoze ari Ibiro by’Akagari hahishuwe ubuzima bugoye abamo

Next Post

Rubavu: Umubiligi yaterejwe cyamunara urubanza rutaracibwa umutungo wa Miliyoni 400 ugurishwa 110Frw

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo
FOOTBALL

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Umubiligi yaterejwe cyamunara urubanza rutaracibwa umutungo wa Miliyoni 400 ugurishwa 110Frw

Rubavu: Umubiligi yaterejwe cyamunara urubanza rutaracibwa umutungo wa Miliyoni 400 ugurishwa 110Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.