Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda, DRC na Angola, bakomeje ibiganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga nyuma yuko hari habaye ibyabereye i Luanda imbonankubone, byemerejwemo Raporo y’impuguke mu by’iperereza kuri gahunda yo kurandura umutwe wa FDLR.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2024, i Luanda muri Angola hasubukuwe ibiganiro byo ku rwego rw’Abaminisitiri byari ibya gatandatu.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’intumwa zari ziyobowe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda, Thérèse Kayikwamba Wagner wa DRC, ndetse na Tete António wa Angola.
Amakuru dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, avuga ko ku nyuma yuko habaye ibi biganiro byabaye imbonankubone i Luanda, hahise haba ibindi byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ubutumwa bwatanzwe n’iyi Minisiteri, buvuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, “Nyuma y’umunsi umwe hemejwe gahunda y’ibikorwa (CONOPS), Minisitiri Olivier Nduhungirehe yifatanyije na bagenzi be ba Angola n’uwa DRC mu nama yo ku ikoranabuhanga, yo mu biganiro by’i Luanda hasubukurwa umushinga w’ubwumvikane hagati y’u Rwanda na DRD mu kugarura amahoro n’ituze mu burasirazuba bwa DRC no kubyutsa umubano hagati y’Ibihugu byombi.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yarangije ubutumwa bwayo ivuga ko “u Rwanda ruracyakomeje gushyigikira inzira z’ibiganiro by’i Luanda, ku bufasha bwa Repubulika ya Angola.”
Mu nama yo ku wa Mbere, Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, zashyize umukono kuri raporo y’impuguke mu by’umutekano n’iperereza kuri gahunda yo kurandura umutwe wa FDLR.
Ni raporo yakozwe nyuma yuko impande zombi zigeze ku myanzuro zihuriyeho irimo uwo gusenya uyu mutwe uhungabanya umutekano w’u Rwanda wari waramaze guhabwa intebe mu gisirikare cya DRC, ndetse kuba u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwakajije.
RADIOTV10