Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda&DRCongo: Nyuma y’ibiganiro by’imbonankubone i Luanda hahise haba ibyo ku ikoranabuhanga

radiotv10by radiotv10
27/11/2024
in MU RWANDA
0
Rwanda&DRCongo: Nyuma y’ibiganiro by’imbonankubone i Luanda hahise haba ibyo ku ikoranabuhanga
Share on FacebookShare on Twitter

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda, DRC na Angola, bakomeje ibiganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga nyuma yuko hari habaye ibyabereye i Luanda imbonankubone, byemerejwemo Raporo y’impuguke mu by’iperereza kuri gahunda yo kurandura umutwe wa FDLR.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2024, i Luanda muri Angola hasubukuwe ibiganiro byo ku rwego rw’Abaminisitiri byari ibya gatandatu.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’intumwa zari ziyobowe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda, Thérèse Kayikwamba Wagner wa DRC, ndetse na Tete António wa Angola.

Amakuru dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, avuga ko ku nyuma yuko habaye ibi biganiro byabaye imbonankubone i Luanda, hahise haba ibindi byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubutumwa bwatanzwe n’iyi Minisiteri, buvuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, “Nyuma y’umunsi umwe hemejwe gahunda y’ibikorwa (CONOPS), Minisitiri Olivier Nduhungirehe yifatanyije na bagenzi be ba Angola n’uwa DRC mu nama yo ku ikoranabuhanga, yo mu biganiro by’i Luanda hasubukurwa umushinga w’ubwumvikane hagati y’u Rwanda na DRD mu kugarura amahoro n’ituze mu burasirazuba bwa DRC no kubyutsa umubano hagati y’Ibihugu byombi.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yarangije ubutumwa bwayo ivuga ko “u Rwanda ruracyakomeje gushyigikira inzira z’ibiganiro by’i Luanda, ku bufasha bwa Repubulika ya Angola.”

Mu nama yo ku wa Mbere, Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, zashyize umukono kuri raporo y’impuguke mu by’umutekano n’iperereza kuri gahunda yo kurandura umutwe wa FDLR.

Ni raporo yakozwe nyuma yuko impande zombi zigeze ku myanzuro zihuriyeho irimo uwo gusenya uyu mutwe uhungabanya umutekano w’u Rwanda wari waramaze guhabwa intebe mu gisirikare cya DRC, ndetse kuba u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwakajije.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe ubwo yari akurikiye iyi nama
Iyi nama kandi yanakurikiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 3 =

Previous Post

Rusizi: Umukecuru warokotse Jenoside yatewe n’abataramenyekana bamukubita banamubwira amagambo akanganye

Next Post

Amakuru agezweho ku matora ashobora gusiga handitswe amateka muri Namibia

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku matora ashobora gusiga handitswe amateka muri Namibia

Amakuru agezweho ku matora ashobora gusiga handitswe amateka muri Namibia

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.