Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU AGEZWEHO: RwandAir igiye guhagarika ingendo zose zerecyeza i Cape Town muri Afurika y’Epfo

radiotv10by radiotv10
17/09/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
AMAKURU AGEZWEHO: RwandAir igiye guhagarika ingendo zose zerecyeza i Cape Town muri Afurika y’Epfo
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiye y’u Rwanda y’ingendo z’indege, RwandAir yatangaje ko mu kwezi gutaha izahagarika ingendo zose zerecyeza n’iziva i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa RwandAir ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024.

Iri tangazo rya RwandAir ritangira rivuga ko “tubabajwe no kubamenyesha ko RwandAir izahagarika zose zijya cyangwa ziva i Cape Town, guhera tariki 27 Ukwakira 2024.”

Iri tangazo rikomeza rigira inama abagenzi baguze amatike y’ingendo zijya n’iziva muri Cape Town, ko bakwegera iyi sosiyete cyangwa ajanse zabafashije kugira ngo basubike izi ngendo.

RwandAir ntiyatangaje impamvu y’ihagarikwa ry’izi ngendo zerecyeza mu Murwa Mukuru wa Afurika y’Epfo, gusa isanzwe inerecyeza mu mujyi wa Johanesburg muri iki Gihugu.

Imibare yagiye hanze mu mpera z’umwaka ushize, yagaragazaga ko RwandAir yerecyeza mu byerecyezo 25, birimo 20 byo muri Afurika, mu Bihugu nka Ghana, Kenya, Nigeria na Afurika y’Epfo.

Nanone kandi ijya mu mijyi yo ku Mugabane w’u Burayi, nk’i Paris mu Bufaransa, i London mu Bwongereza, i Brussels mu Bubiligi ndetse n’iyo mu Bihugu by’Abarabu nka Dubai na Doha.

Ubuyobozi Bukuru bwa RwandAir, bwatangaje kandi ko bufite intego yo kuzamura ibyerecyezo by’iyi Sosiyete y’u Rwanda y’ingendo z’indege, bikagera kuri 39 mu myaka itanu iri mbere by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − seventeen =

Previous Post

BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Next Post

Nyanza: Bambuwe ibyangombwa by’inzu bubakiwe bakibihabwa none ibyakurikiyeho byabashyize mu kaga

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

ADVERTISEMENT
Next Post
Nyanza: Bambuwe ibyangombwa by’inzu bubakiwe bakibihabwa none ibyakurikiyeho byabashyize mu kaga

Nyanza: Bambuwe ibyangombwa by’inzu bubakiwe bakibihabwa none ibyakurikiyeho byabashyize mu kaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.