Sosiye y’u Rwanda y’ingendo z’indege, RwandAir yatangaje ko mu kwezi gutaha izahagarika ingendo zose zerecyeza n’iziva i Cape Town muri Afurika y’Epfo.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa RwandAir ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024.
Iri tangazo rya RwandAir ritangira rivuga ko “tubabajwe no kubamenyesha ko RwandAir izahagarika zose zijya cyangwa ziva i Cape Town, guhera tariki 27 Ukwakira 2024.”
Iri tangazo rikomeza rigira inama abagenzi baguze amatike y’ingendo zijya n’iziva muri Cape Town, ko bakwegera iyi sosiyete cyangwa ajanse zabafashije kugira ngo basubike izi ngendo.
RwandAir ntiyatangaje impamvu y’ihagarikwa ry’izi ngendo zerecyeza mu Murwa Mukuru wa Afurika y’Epfo, gusa isanzwe inerecyeza mu mujyi wa Johanesburg muri iki Gihugu.
Imibare yagiye hanze mu mpera z’umwaka ushize, yagaragazaga ko RwandAir yerecyeza mu byerecyezo 25, birimo 20 byo muri Afurika, mu Bihugu nka Ghana, Kenya, Nigeria na Afurika y’Epfo.
Nanone kandi ijya mu mijyi yo ku Mugabane w’u Burayi, nk’i Paris mu Bufaransa, i London mu Bwongereza, i Brussels mu Bubiligi ndetse n’iyo mu Bihugu by’Abarabu nka Dubai na Doha.
Ubuyobozi Bukuru bwa RwandAir, bwatangaje kandi ko bufite intego yo kuzamura ibyerecyezo by’iyi Sosiyete y’u Rwanda y’ingendo z’indege, bikagera kuri 39 mu myaka itanu iri mbere by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.
RADIOTV10