Rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ryo gusana ibyobo bifata amazi bizwi nk’Ibidamu mu Karere ka Kayonza, ari kuburana na Minisiteri y’Ingabo nyuma y’uko urwego rw’Inkeragutabara (Reserve Force) rumuhagaritse mu bikorwa by’iri soko ryari rifite agaciro ka Miliyoni 248 Frw bigatuma na we abura amafaranga yo guhemba abo yari yahaye akazi.
Uyu rwiyemezamirimo witwa Mutabazi Steven warezwe n’abaturage yakoresheje ntabishyure, na we akaba yarareze Minisiteri y’Ingabo [ifite mu nshingano Reserve Force], urubanza rwabo rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2022
mu rukiko rw’ubucuruzi ruri i Nyamirambo.
Mutabazi Steven, wari watangiye akazi muri Werurwe 2021, avuga ko yaje guhagarika ibikorwa bitarangiye kandi atanabishyuye amafaranga bakoreye.
Mutabazi wari usanzwe ari umukozi wa Reserve Force, avuga ko ku itariki 19 Mutarama 2022, ari bwo yahamagawe akamenyeshwa ko ari we wahawe aka kazi kandi agomba gutangira byihuse.
Avuga ko ibi bikorwa byose byari byagenewe agaciro ka Miliyoni 248 Frw, bimaze kwemezwa, mu kwezi kwa Gatatu aha akazi abakozi batandatu batanze ibikoresho binyuranye byifashishwaga mu mirimo birimo imashini yacukuraga, imodoka yo gutwAra umucanga n’ibindi.
Avuga ko amafaranga ya Avanse bari bamuhaye ngo akoreshe muri iyi mirimo, yamushiranye mu kwezi kwa Gatanu ariko arakomeza arakora kugira ngo birangire yishyurwe n’andi yose yari asigariwemo ndetse na we abone no guhemba abakozi yakoresheje.
Ngo mu kwezi kwa Munani 2021 ni bwo yatunguwe no kubona yahagaritswe mu kazi ndetse agasimbuzwa atabimenyeshejwe, no mu mafaranga yose yari asigawemo ntiyahabwa n’urupfusha.
Avuga ko yemera ideni afitiye abaturage yakoresheje ariko kandi na we nta kundi yari kubishyura mu gihe MINADEF yamwambuye, agasaba ko yakwishyurwa amafaranga ye na we akabona kwishyura abakozi afitiye umwenda.
Uhagarariye MINADEF mu mategeko we yavuze ko mu mabwiriza agenga uyu mushinga harimo ko amafaranga yose yo kwishyura abakozi akurwa kuri konti hakoreshejwe sheki, zigahabwa abakozi bakaba ari bo bajya kuyabikuza, ariko ngo Mutabazi we ntiyabyubahirije ahubwo aba ari we ujya gukura mafaranga kuri konti y’umushinga.
Yongeyeho ko byatumye ahagarikwa nta nteguza kubera ko ubugenzuzi bwerekanaga ko yahombeje umushinga kuko amafaranga yari amaze gukoresha byagaragaraga ko aruta ayo yari asigaye ngo urangire ahita asimbuzwa undi kugira ngo arangize ibikorwa byose byasigaye.
Uyu munyamategeko yavuze ko Minisiteri y’Ingabo yasabye abakoreye Mutabazi kuzana inyemezabwishyu za EBM kugira ngo ibishyure umwenda bafitiwe ariko barazibura .
Mutabazi yongeye guhabwa ijambo, yavuze ko ariya mabwiriza yamubuzaga gukura amafranga kuri konti y’umushinga ntayo yabonye kandi ko atigeze anayasinyaho.
Ikindi kandi ngo no mu yindi mishinga igera kuri itandatu yahawemo akazi, yahabwaga uburengenzira bwo kubikuza amafaranga kuri konti y’umushinga, bityo ko ibyo byo guha abakozi sheki ntabyo azi.
Nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe n’impande zose, umucamanza yasoje iburanisha, atangaza ko umwanzuro kuri uru ruabnza uzasomwa ku ya 11 Werurwe 2022.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10