S.Africa: Byakomeranye umunyeshuri w’umuzungu wihagaritse ku bikoresho bya mugenzi we w’umwirabura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko hasakaye amashusho y’umunyeshuri w’umuzungu yihagarika ku bikoresho bya mugenzi we w’umwirabura muri Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo, abantu ibihumbi bahagurutse bifuza ko uyu munyeshuri afatirwa ibihano bikarishye kubera iki gikorwa cy’ivanguraruhu.

Uyu munyeshuri witwa Theuns du Toit wiga muri Stellenbosch University, yafashwe amafoto mu mpera z’icyumweru gishize yihagarika ku bikoresho bya mugenzi we w’umwirabura aho baba.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Mbere, abanyeshuri batandukanye muri iyi Kaminuza ndetse n’abandi baturage baramukiye mu myigaragambyo kuri iri shuri basaba ko uyu munyeshuri wagaragaje igikorwa cy’ivanguraruhu.

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza, kuri uyu wa Mbere bwasohoye itangazo ryirukana uyu munyeshuri aho yabanaga na bagenzi be.

Iri tangazo rivuga ibyo kwirukana uyu munyeshuri aho yabaga, rivuga ko ubuyobozi bw’iri shuri bwatangiye gukora iperereza kugira ngo hazafatwe icyemezo cyo nyuma.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “yaba kwirukanwa cyangwa gushinjwa ibyaha biri mu byo ashobora gufatirwa, byose bizashingira ku bizagaragazwa n’iperereza.”

Abanyeshuri benshi bo muri iri shuri rya Stellenbosch, bo bakomeje kwifuza ko uyu mugenzi wabo yirukanywa burundu muri iri shuri.

Ibi kandi byatumye abanyeshuri batangiza inyandiko y’ubusabe (Petition) bifuza ko uyu munyeshuri yirukanwa aho ubu hamaze gusinya abantu bagera mu bihumbi 27.

Umuyobozi Wungirije w’iyi kaminuza, Professor Wim de Villiers yavuze ko imyitwarire nk’iriya y’uriya munyeshuri idashobora kwihanganirwa.

Yavuze ko mu byemezo bagiye gufata, bizaba binyuze mu mucyo kandi bishyitse ndetse binagendeye ku muco w’iki kigo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru