Abantu 9 bakekwa kuba mu bisambo byitwaje intwaro, barasiwe i Johannesburg muri afurika y’epfo ku manywa y’ihangu bituma bamwe bikanga.
Polisi yo muri iki Gihugu ivuga ko abo bakekwaho kuba ibisambo barashwe kuri uyu wa Kane bacyekwaho kugira uruhare mu kwiba imodoka yari itwaye amafaranga ndetse ngo bateganyaga ibindi bikorwa by’ubujura muri uyu mujyi wa Johannesburg.
Uretse abo 9 bishwe, abandi batatu (3) bakomeretse, ndetse bikaba byagaragaye ko bari bateguye ubujura kuko babasanganye ibiturika n’imodoka zari guhita zibatwa.
Si ubwa ibisambo birasiwe muri uyu mujyi, dore ko hakunze kugaragara ibikorwa by’ubujura bikorwa n’abitwaje intwaro.
Ivomo: AFRICANEWS
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10
Nibyo gose baze babahana bareke kwiba