Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt Gen Mohan Subramanian yasuye Ingabo z’u Rwanda zigize itsinda rya Rwanbatt-1 ziri mu gace ka Torit, agira n’umwanya wo kuganira n’abasirikare b’igitsinagore barimo aba RDF, aho ibiganiro byabo byibanze ku ruhare bagira mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Nk’uko tubikesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2024, ahasanzwe hari ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) kiri mu gace ka Torit mu bilometero 139 uvuye i Juba mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo.
Ubwo Lt Gen Mohan Subramanian yasuraga Ingabo z’u Rwanda zigize itsinda rya Rwanbatt-1, yakiriwe n’umuyobozi waryo Lt Col Emmanuel Ntwali.
Muri uru ruzinduko, Lt Gen Mohan Subramanian yaboneyeho n’umwanya wo kugirana ibiganiro n’ab’igitsinagore bo mu nzego z’umutekano ziri muri aka gace, barimo abo mu Bihugu nk’u Rwanda Australia, u Buhindi, Gambia, Ghana, Sierra Leone, na Thailand.
Ibiganiro byabo byibanze ku ruhare rukomeye aba b’inzego z’umutekano bagira mu gushakira umuti ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’amakimbirane afitanye isano n’iri hohoterwa byugarije umuryango mugari wa Sudani y’Epfo.
Uyu muyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kandi, yaboneyeho gusaba abari muri ubu butumwa gukomeza gushyira imbaraga muri ibi bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko biri mu no inshingano zabo.
RADIOTV10