• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Sadate yahaye isezerano Aba-Rayon ry’ibyo bamaze imyaka myinshi banyotewe

radiotv10by radiotv10
07/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Sadate yahaye isezerano Aba-Rayon ry’ibyo bamaze imyaka myinshi banyotewe
Share on FacebookShare on Twitter

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, wongeye kugaragara mu buzima bw’iyi kipe, yasezeranyije abakunzi bayo ko bagomba gutangira kwitegura igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Sadate yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024, ubwo iyi kipe ya Rayon Sports yari imaze gutsinda 1-0 Musanze byatumye irara ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 17 mu mikino irindwi imaze gukina, aho irushwa inota rimwe na Gorilla FC yo imaze gukina imikino 9.

Munyakazi Sadate wongeye kugaragara cyane ubwo ikipe ya Rayon Sports yiteguraga umukino wayihuje na Kiyovu Sports, warangiye iyinyagiye ibitego 4-0, yishimiye iyi ntsinzi yaje ikurikira iyi.

Ati “Gutsinda Musanze i Musanze ntabwo ari ibintu byoroshye, ni amanota umuntu wese yishimira, ni n’amanota aguha igikombe erega. I Musanze kuhakura atatu ni ibintu byiza rwose.”

Munyakazi Sadate yahise aboneraho kugaruka ku mukino w’ikirarane Rayon Sports ifitanye na mucyeba wayo w’ibihe byose, APR FC.

Ati “Ni n’ubutumwa ku zikurikiyeho. Harya ya yindi [yashakaga kuvuga APR] tuzakina ryari? Zirindwi z’ukwa 12? Bitegure rero.”

Yahise aboneraho kandi guteguza abakunzi b’iyi kipe, kuzatwara igikombe. Ati “Abakunzi ba Rayon Sports bitegure igikombe. Uko byagenda kose dushaka Shampiyona y’uyu mwaka.”

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’uyu mwaka, iheruka igikombe cya Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018-2019, ubwo yatozwaga n’umutoza Roberto Oliveira Gonçalves wongeye kugarurwa n’iyi kipe ari na we uyitoza ubu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

DRCongo: Tshisekedi yavuze ikigiye gukorerwa Abacamanza babaswe n’imyitwarire idahwitse

Next Post

Menya ibikubiye mu ibaruwa The Ben yandikiye Urukiko rwaburanishije umunyamakuru Fatakumavuta

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Menya ibikubiye mu ibaruwa The Ben yandikiye Urukiko rwaburanishije umunyamakuru Fatakumavuta

Menya ibikubiye mu ibaruwa The Ben yandikiye Urukiko rwaburanishije umunyamakuru Fatakumavuta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.