SADC yatangaje amakuru y’akababaro kuri bamwe mu basirikare bayo bari muri Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubunyamabanga bwa SADC bwatangaje ko abasirikare bane bari mu butumwa bw’uyu Muryango mu Burasiriazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitabye Imana, barimo batatu ba Tanzania bishwe n’igisasu cya rutura cyarashwe n’uruhande bahanganye.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubunyamabanga bwa SADC buvuga ko “ubutumwa bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) bubabajwe no kumenyesha ko abasirikare batatu babwo bapfuye, abandi batatu bakomoka muri Tanzania bakomerekera mu butumwa.”

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’ubu butumwa, bukomeza buvuga ko impfu z’aba basirikare batatu, zatewe n’igisasu cya Mortier cyarashwe n’uruhande bahanganye, mu gihe undi umwe wo muri Afurika y’Epfo yapfuye ari kuvurirwa mu Bitaro bya Goma, ibibazo by’ubuzima yagize kubera inshingano ze za gisirikare.

Ubunyamabanga bwa SADC bwaboneyeho kwihanganisha no gukomeza imiryango y’aba basirikare baburiye ubuzima mu butumwa bw’uyu Muryango, ndetse n’Ibihugu bya Afurika y’Epfo na Tanzania bakomokamo.

Ingabo ziri mu butumwa bwa SADC, zatangiye kujya mu butumwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera za 2023, ubwo iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zari zirangije manda yazo, ntiyakongerwa.

Ibihugu nka Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi byo mu muryango wa SADC ndetse n’u Burundi, byohereje ingabo zo gufasha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) guhangana n’umutwe wa M23.

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ifite abasirikare 2 900 muri Congo, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku miterere y’ibibazo byo muri Congo, ndetse arushaho kubigiraho amakuru anyuranye n’ayo yari afite, nk’uko yabitangaje.

Mu kiganiro yatanze amaze kuganira na Perezida Kagame, Cyril Ramaphosa, yagize ati “Yego twavuze no ku ntandaro y’ibibazo by’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’uburyo Ibihugu byombi ndetse na SADC yagira uruhare mu gushaka amahoro. Hari n’ibikorwa bihungabanya umutekano bya FDLR. Kariya gace karimo abarwanyi benshi, ubu mvanye mu Rwanda imyumvire mishya ko tugomba gushaka igisubizo mu buryo bwa politike.”

Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’inzobere zisobanukiye umuzi w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo, bakunze kuvuga ko umuti wabyo utazava mu mbaraga za gisirikare, ahubwo ko hakenewe umuti w’ibiganiro na politiki.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru