Saturday, June 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

SADC yatangaje amakuru y’akababaro kuri bamwe mu basirikare bayo bari muri Congo

radiotv10by radiotv10
09/04/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ingabo zagiye gufasha FARDC zagaragaje icyo ziri kuyikorera kigamije kuyizamura imirwanire mu rugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Ubunyamabanga bwa SADC bwatangaje ko abasirikare bane bari mu butumwa bw’uyu Muryango mu Burasiriazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitabye Imana, barimo batatu ba Tanzania bishwe n’igisasu cya rutura cyarashwe n’uruhande bahanganye.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubunyamabanga bwa SADC buvuga ko “ubutumwa bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) bubabajwe no kumenyesha ko abasirikare batatu babwo bapfuye, abandi batatu bakomoka muri Tanzania bakomerekera mu butumwa.”

Ubuyobozi bw’ubu butumwa, bukomeza buvuga ko impfu z’aba basirikare batatu, zatewe n’igisasu cya Mortier cyarashwe n’uruhande bahanganye, mu gihe undi umwe wo muri Afurika y’Epfo yapfuye ari kuvurirwa mu Bitaro bya Goma, ibibazo by’ubuzima yagize kubera inshingano ze za gisirikare.

Ubunyamabanga bwa SADC bwaboneyeho kwihanganisha no gukomeza imiryango y’aba basirikare baburiye ubuzima mu butumwa bw’uyu Muryango, ndetse n’Ibihugu bya Afurika y’Epfo na Tanzania bakomokamo.

Ingabo ziri mu butumwa bwa SADC, zatangiye kujya mu butumwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera za 2023, ubwo iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zari zirangije manda yazo, ntiyakongerwa.

Ibihugu nka Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi byo mu muryango wa SADC ndetse n’u Burundi, byohereje ingabo zo gufasha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) guhangana n’umutwe wa M23.

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ifite abasirikare 2 900 muri Congo, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku miterere y’ibibazo byo muri Congo, ndetse arushaho kubigiraho amakuru anyuranye n’ayo yari afite, nk’uko yabitangaje.

Mu kiganiro yatanze amaze kuganira na Perezida Kagame, Cyril Ramaphosa, yagize ati “Yego twavuze no ku ntandaro y’ibibazo by’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’uburyo Ibihugu byombi ndetse na SADC yagira uruhare mu gushaka amahoro. Hari n’ibikorwa bihungabanya umutekano bya FDLR. Kariya gace karimo abarwanyi benshi, ubu mvanye mu Rwanda imyumvire mishya ko tugomba gushaka igisubizo mu buryo bwa politike.”

Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’inzobere zisobanukiye umuzi w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo, bakunze kuvuga ko umuti wabyo utazava mu mbaraga za gisirikare, ahubwo ko hakenewe umuti w’ibiganiro na politiki.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − 4 =

Previous Post

Hagaragaye amafoto ashimangira ko urukundo rw’umuhanzi Eddy Kenzo n’uherutse kugirwa Minisitiri rwakuze

Next Post

Amakuru mashya avugwa kuri Tshisekedi wari umaze iminsi bivugwa ko aho aherereye hatazwi

Related Posts

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

by radiotv10
13/06/2025
0

Umuvandimwe w’umuntu umwe warokotse impanuka y’indege yahitanye abagenzi 241 mu Buhindi, yavuze ko akimara kurokoka yahamagaye umubyeyi we akamubwira ko...

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

by radiotv10
13/06/2025
0

Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran ndetse n'abandi basirikare babiri bari mu buyobozi Bukuru bw’Ingabo...

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

by radiotv10
12/06/2025
0

Indenge ya Sosiyete y’u Buhindi (Air India) yari yerecyeje i London mu Bwongereza irimo abagenzi 242, yakoze impanuka nyuma y’igihe...

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

by radiotv10
12/06/2025
0

Abasirikare ba Afurika y’Epfo bari boherejwe mu butumwa bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barasubira mu Gihugu cyabo,...

Nyuma y’ubushyamirane hagati ya Trump na Elon Musk umwe yagaragaje guca bugufi

Nyuma y’ubushyamirane hagati ya Trump na Elon Musk umwe yagaragaje guca bugufi

by radiotv10
11/06/2025
0

Umunyemari rurangiranwa ku Isi, Elon Musk uherutse guterana amagambo na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze...

IZIHERUKA

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka
AMAHANGA

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

by radiotv10
13/06/2025
0

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

13/06/2025
Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

13/06/2025
Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

13/06/2025
Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya avugwa kuri Tshisekedi wari umaze iminsi bivugwa ko aho aherereye hatazwi

Amakuru mashya avugwa kuri Tshisekedi wari umaze iminsi bivugwa ko aho aherereye hatazwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.