Abakinnyi batatu bahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi, basesekaye mu Rwanda bakaba basanze bagenzi babo bamaze iminsi bari mu mwiherero wo kwitegura imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.
Aba bakinnyi batatu ni Salomon Nirisarike usanzwe akinira Armenian club FC Urartu yo muri Armenia, Manzi Thierry na Manishimwe Emmanuel [Mangwende] bombi bakinana AS FAR yo muri Maroc.
Amakuru dukesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022, aba bakinnyi batatu bamaze gusanga bagenzi babo mu mwiherero mu Karere ka Bugesera.
Salomon Nirisarike, Manishimwe Emmanuel na Manzi Thierry, basanze bagenzi babo mu mwiherero nyuma ya Mutsinzi Ange Jimmy na we wageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi akaba yaranakoranye imyitozo na bagenzi be kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022.
Abakinnyi bakina hanze basigaye batagera mu Rwanda ni Kagere Meddie usanzwe akirinira Simba S.C yo muri Tanzania utegerejwe kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2022 ndetse na Rafael York we uzasanga bagenzi be muri Afurika y’Epfo aho Amavubi azakinira umukino wa mbere.
Muri iyi mikino yo gushaka itike yerecyeza mu Gikombe cya Afurika, u Rwanda ruzatangira rukina na Mozambique mu mukino uzabera i Johannesburg muri Afrika y’Epfo tariki 02 Kamena 2022 naho tariki 07 Kamena Amavubi akakira Senegal ifite igikombe cya Afurika.
RADIOTV10