Ntibumva impamvu Polisi itwika urumogi yafashe kandi barumvise ko rukenerwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Karere ka Rubavu hangijwe ibiyobyabwenge birimo rumogi rupima ibilo 10 085 bifite agaciro ka 302 425 000 Frw. Bamwe mu baturage bavuga ko uru rumogi rutari rukwiye gutwikwa kuko bumvise ko rukorwamo imiti ndetse Guverinoma y’u Rwanda ikaba iherutse kwemeza ihingwa ry’iki gihingwa.

Tariki 12 Ukwakira 2020, Inama y’Abaminisitiri yemeje amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyoherezwa ry’ibimera binyuranye byifashishwa mu buvuzi birimo n’urumogi

Izindi Nkuru

Gusa icyo gihe Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko urumogi ruzakomeza gufatwa nk’ikiyobyabwenge kibujijwe kuko hahise hanasohoka amabwiriza agomba kuzuzwa n’abazemererwa guhinga urumogi.

Nubwo ihingwa ry’urumogi ryemejwe ariko kugeza ubu nta kigo kiremererwa kuruhinga kuko hagikorwa isuzuma ry’abagaragaje ko bifuza gihinga ibi bimera.

Ubwo hangizwa ibi biyobyabwenge birimo ibilo 10 085 by’urumogi bifite agaciro ka 302 425 000 Frw. mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, hari bamwe mu baturage bavuze ko batumva impamvu uru rumogi rwatwetswe kandi barumvise rukenerwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yavuze ko urumogi rwemewe ari urwabonetse binyuze munzira zose zemewe.

Yagize ati “Gahunda ya Leta ijyanye n’urumogi ihera mu kuruhinga, ruhinzwe he ku buhe butaka, rusaruwe rute, ibyo byose nk’uko bikorwa ku cyayi, ntabwo tureba icyayi cyasaruwe gusa kugira ngo tuvuge ko icyo cyayi kigiye gukoreshwa, tureba icyayi cyanahinzwe gute,…”

Uyu muyobozi avuga ko uru rumogi ruba rwafashwe rutaba runujuje ibisabwa ku buryo rwakoreshwa mu bikorwa byemewe n’amategeko nk’imiti.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru