Rusizi: Hamenyekanye icyatumye umusore abengera umukobwa ku Murenge ku munsi wo gusezerana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, hari kuvugwa inkuru y’umusore wabengeye umukobwa ku biro by’Umurenge ku munsi bagombaga gusezeraniraho, bakamutegereza bakamubura. Hamenyekanye icyatumye uyu musore adasezerana n’uyu wari ugiye kumubera umugore.

Iyi nkuru yo kubengwa yasakaye ku wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022, ubwo uwitwa Mukarurangwa Therese yajyaga ku Biro by’Umurenge aherekejwe n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze bazi ko agiye gusezerana n’umukunzi we.

Izindi Nkuru

Gusa ku bw’amahirwe macye, bageze ku biro by’Umurenge, bategereza uwo musore witwa Samuel Niyonzima uturuka mu Murenge wa Giheke, baraheba.

Uyu mukobwa yahise akura telefone mu isakoshi (Sac a gauche) ahamagara umukunzi we, yumva telefone ntiriho, ariko ntibacika intege barakomeza bataregereza.

Gusa ngo yaje gucamo, bamusaba ko yabasanga ku Murenge agasezerana n’umukunzi we, ari na bwo yaje kuza yiyambariye agapira gasanzwe ka T-Shirt.

Samuel Niyonzima avuga ko ababyeyi b’uyu mukobwa ari bo bamuhamagaye kuri telefone bakamusaba guhita aza ku Biro by’Umurenge aho bamubwiraga bati “Wowe ngwino twatinze, aho kujya mu rugo ngwino ku Merenge twatinze, aho kugira ngo wange gusezerana uduteshe umutwe ngwino turagutiza imyenda wambare.

Uyu musore avuga ko yanze kubasuzugura akaza koko, ariko ko icyari cyatumye ataza ari uko yategereje umuryango we ngo uze kumushyigikira akawubura.

Ati Bitewe numugore nari mfite, iwacu bakumva ko wenda ntazana uyu ni cyo nakomeje ntegereza nti wenda baraza, ndategereza ndaheba.

Avuga ko yajyaga aganira n’uyu mukobwa akamubwira ko yivuganiye n’umuryango we ukaba waremeye ko babana, ariko ko abona yaramubeshye batigeze bavugana.

Mukarurangwa Therese avuga ko gahunda yo gusezerana bombi baraye bayizi ndetse n’imiryango yabo, bakazindukira ku biro by’Umurenge ari na bwo bategerezaga uyu musore bakamubura.

Ati Nari namubwiye nti ababyeyi bamaze kwitegura ntakibazo, saa moya arambaza ngo none se mwahagurutse, ndamubwira nti twahageze, nababyeyi bahagurutse, ntakibazo ubwo rero ibintu byo guhinduka…

Se w’uyu mukobwa wagaragaraga nk’uwababajwe n’iki gikorwa cyakozwe n’uyu musore, yavuze ko uyu musore yari yarasabye umukobwa we kumugurira imyenda azambara ku munsi wo gusezerana.

Ati Uwo musore namutegereje ngo aze mukodeshereze imyenda, ndamubura.

Gusa uyu mubyeyi avuga ko ubu akarabye uyu muhungu ndetse ko n’umukobwa we naramuka agiye kubana na we, atazigera agera mu rugo rwabo.

Abandi baturage bazi uyu musore, bavuga ko asanzwe umutekamutwe ndetse ko n’umugore we wa mbere yari yamutekeye umutwe amushakaho amafaranga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Baziki Yussuf yavuze ko uyu musore n’umukobwa, bari barahawe inyigisho z’abagiye gusezerana ariko ko ko batazi uko byahindutse.

Yagize ati “Ibyabaye byadutunguye baje gusezerana birangira batumvikanye, nk’ubuyobozi twarabaganirije twumva impande zombi birangira batumvikana n’imiryango yabo itabyumva.”

Baziki avuga ko kubaka urugo bisaba ko ababigiyemo babanza kubyumvikanaho bityo ko igihe bazaba bumvikanye bazaza bakabasezeranya.

Umukobwa yageze ku Murenge arategereza araheba

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru