Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert” watorotse u Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo 2020, biravugwa ko yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda yamufatiye i Kampala.
Chimpreports dukesha aya makuru, ivuga ko Sergeant Major Kabera Robert yafatiwe mu gikorwa kidasanzwe cyakozwe n’inzego z’umutekano za Uganda, zirimo Polisi, Igisirikare ndetse n’urwego rw’ubutasi.
Iki kinyamakuru kivuga ko Sergeant Major Kabera Robert yafatiwe iwe mu rugo aho yabaga mu gace kitwa Masanafu mu Mujyi wa Kampala.
Uyu mugabo w’Umunyarwanda yafashwe akekwaho gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa ngo umwe mu batangabuhamya yabwiye Chimpreports ko Polisi ya Uganda yasatse mu rugo rwe ariko ntibabone izo mbunda bakekaga ko atunze.
Chimpreports ivuga ko hari ijwi ry’uyu musirikare mu ngabo z’u Rwanda, atabaza avuga ati “polisi igose inzu yanjye yose, barashaka kuntwara. Muntabare, muntabarize abantu vuba vuba ndapfuye.”
Uyu mugabo kandi yanatabaje ubwo yari mu modoka ya polisi, avuga ko ibyangombwa bye byose byafashwe, ati “Niba mushobora kunkurikira, mugire icyo mukora kugira ngo mumenye aho banjyanye.”
Iki kinyamakuru gikomeye muri Uganda, kivuga ko nubwo Polisi y’iki Gihugu itarashyira hanze itangazo rivuga ku ifatwa rya Sergeant Major Kabera Robert, ariko hari amakuru ko ashobora koherezwa mu Rwanda.
Iki kinyamakuru kandi kivuga ko Guverinoma y’u Rwanda ari yo yasabye iya Uganda gufata uyu mugabo.
Sergeant Major Kabera Robert wavuye mu Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo 2020 atorotse, byavuzwe ko akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda.
RADIOTV10