Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Sheebah agiye guhishura umunyacyubahiro ukomeye ashinja ubuhehesi

radiotv10by radiotv10
18/05/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Sheebah agiye guhishura umunyacyubahiro ukomeye ashinja ubuhehesi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda, Sheebah Karungi uherutse gutangaza ko hari umugabo w’umunyacyubahiro muri Uganda washatse ko baryamana, kuri uyu wa Gatatu ashobora kumushyira hanze.

Amakuru ava muri Uganda, avuga ko uyu muhanzikazi Sheebah uri mu bakunzwe muri Uganda no mu karere, yavuze ko uyu munsi ashobora gutangaza amazina y’uwo munyacyubahiro cyangwa akayatangaza undi munsi muri iki cyumweru.

Umwe mu bakora mu rwego rwa Polisi yabwiye Chimpreports ati “Sheebah arateganya gusohora itangazo kuri uyu wa Gatatu ubundi agahishura uwo ashinja.”

Ku wa Mbere tariki ya 09 Gicurasi 2022, Sheebah Kalungi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho avuga uko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umwe mu bagabo b’abanyacyubahiro muri Uganda wifuje ko baryamanira mu modoka.

Chimpreports ivuga ko uwo mugabo ushyirwa mu majwi na Sheebah ari umwe mu bagabo bigeze kugira umwanya uri mu yikomeye muri Uganda.

Ngo uyu wigeze kugira umwanya ukomeye muri Uganda kandi yigeze kujya avugwa mu bikorwa nk’ibi by’ubusambanyi.

Bamwe mu bahaye amakuru iki gitangazamakuru, bavuga ko uwo mugabo uri mu kiruhuko cy’izabukuru, asanzwe arindwa mu buryo budasanzwe.

Uyu muhanzikazi ushinja uwo munyacyubahiro, ejo hashize yahanaguyeho icyasha cyavugwaga ku Munyamakuru Andrew Mwenda wari washyizwe mu majwi ko ari ushobora kuba yarakoreye ihohotera Sheebah.

Ishami rya Polisi rishinzwe iperereza muri Uganda, ryo rikomeje gukora iperereza kuri iri hohoterwa rivugwa ko ryakorewe Sheebah.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wahaye u Rwanda Miliyoni 260€

Next Post

Abaguze imigabane ya MTN Rwanda bagiye kugabana Miliyari 6,7Frw z’inyungu

Related Posts

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rumaze guta muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’umuhanzi Uworizagwira Florien n’umukunzi we bari...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga
MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

17/11/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abaguze imigabane ya MTN Rwanda bagiye kugabana Miliyari 6,7Frw z’inyungu

Abaguze imigabane ya MTN Rwanda bagiye kugabana Miliyari 6,7Frw z’inyungu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.