Wednesday, September 30, 2026
RW|EN
SIPORO

Shema Fabrice yeguye ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA nyuma y’igihe gito afunguwe

Shema Fabrice yeguye ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA nyuma y’igihe gito afunguwe

Shema Ngoga Fabrice

Shema Ngoga Fabrice yeguye ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nyuma y’igihe gito arekuwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo gutanga sheki zitazigamiwe rukamukatira igifungo gisubitse.

Mu ibaruwa yagejeje ku Bagize Inteko Rusange ya FERWAFA, Shema yavuze ko yeguye ku mwanya yari afite ako kanya, asobanura ko icyemezo cye gifitanye isano n’ikibazo cy’ubunyangamugayo cyagaragaye ku giti cye.

Yavuze ko yizera ko kuva ku mwanya ari cyo cyemezo gishinzwe kurinda icyizere abantu bafitiye FERWAFA, gukomeza kubahiriza amahame y’imiyoborere myiza no gutuma inzego bireba zikomeza imirimo yazo nta rindi vangirwa.

Shema kandi yavuze ko ukwegura kwe kudakwiye gusobanurwa birenze ku byemejwe n’inzego zibifitiye ububasha, ashimangira ko akomeje gushyigikira amahame yo kubazwa inshingano, gukorera mu mucyo no guteza imbere imiyoborere myiza mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Yasezeranyije kandi ko azafasha mu ihererekanyabubasha kugira ngo ibikorwa bya FERWAFA bikomeze nta gihungabanye.

Shema Fabrice yeguye nyuma y’igihe gito afunguwe. Ku wa 22 Nzeri 2026, Urukiko rwemeje amasezerano y’ubwumvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha, nyuma yo kwemera ibyaha yari akurikiranyweho birimo gutanga sheki zitazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Muri ayo masezerano, Shema yemeye igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Yari amaze kwishyura amadolari 600,000 yari kuri za sheki zitazigamiwe yari akurikiranyweho.

Shema yari yarafunzwe kuva ku wa 11 Kanama 2026, ubwo RIB yamufataga ikamukurikirana kuri ibyo byaha. Ku wa 2 Nzeri, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwarategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mbere y’uko impande zombi zigirana ubwumvikane bwaje gutuma arekurwa.

Mu ibaruwa ye yo kwegura, Shema yashimiye Inteko Rusange, Komite Nyobozi, abakozi ba FERWAFA, abafatanyabikorwa, abafana, Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse n’abandi bose yagiranye na bo imikoranire mu gihe yari amaze ayobora iri shyirahamwe.

Yasoje avuga ko kuba yaragize amahirwe yo gukorera umupira w’amaguru w’u Rwanda ari icyubahiro kuri we.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =