Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Shira amatsiko ku itsinda kabuhariwe ry’Imbwa zirinda Pariki Akagera (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
17/09/2022
in MU RWANDA
0
Shira amatsiko ku itsinda kabuhariwe ry’Imbwa zirinda Pariki Akagera (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

K9 unit, itsinda ry’Imbwa kabuhariwe zifasha mu bikorwa byo kurinda Pariki y’Igihugu Akagera. Ni imbwa zihabwa imyitozo izifasha mu kuzuza inshingano zazo zirimo gukumira ba rushimusi no kubakurikirana kugira ngo bafatwe.

Iri tsinda ry’imbwa rizwi nka K9, ryatangiye kwifashishwa muri Pariki y’Igihugu Akagera mu ntangiro za 2015, ubu zikaba zimaze kuba imbwa 10 zahawe imyitozo ikomeye.

K9 yashyizweho mu rwego rwo gufasha gushyira mu bikorwa itegeko ryerekeye kurwanya ba rushimusi bahigaga inyamaswa zo muri Pariki ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Parika Akagera.

Izi mbwa 10 zirimo ebyiri zavukiye mu Rwanda (Imbwakazi n’Imperumwe) ndetse n’izindi umunani (8) zivangiye.

Izo zivangiye zavutse ku mbwakazi ikomoka mu Rwanda ndetse n’imperumwe yakomotse mu Bubiligi cyangwa mu Budage ziri mu bwoko bw’imbwa zizwiho guhiga zanahawe imyitozo.

Izihari ubu zavukiye mu Rwanda

Imbwa ziri gukoreshwa ubu, zavukiye kandi zororerwa muri Pariki Akagera nyuma yuko itsinda rya mbere rishaje rigahagarika inshingano zazo, ubundi izi nshya zitangira gutozwa uko zizuzuza inshingano zazo mu gukurikirana ibibera muri iyi Pariki byumwihariko kuburizamo imigambi ya ba rushimusi no kubakurikirana ku buryo aho bibaye ngombwa abacunga Pariki baza bakabafata.

Kuba izi mbwa ari ibyimanyi zakomotse ku mbwa ifite amaraso yo mu Rwanda n’iyo mu mahanga, byatumye zigira ubudahangarwa ku ndwara iterwa n’isazi izwi nka Tsetse yajyaga yibasira Imbwa zabanje.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera burarikira abifuza gushira amatsiko byisumbuyeho ku mateka y’iri tsinda ry’imbwa kuba baza aho zitorezwa ubundi bakabasobanurira birambuye kuri iri tsinda.

Pariki y’Igihugu y’Akagera yemejwe nka pariki mu 1934 na Guverinoma y’Ububiligi, igihe yigaruriraga u Rwanda. Icyo gihe izwiho kuba yarabagamo imbwa nyinshi zo mu gasozi zo muri Africa arizo ‘African wild dogs’ na ‘parc aux lycaons’ zaje kugenda zicwa n’icyorezo cyaje gutera, ku buryo imbwa za nyuma zo mu gasozi zagaragaye muri iyi Pariki zihaheruka mu 1984.

Zihabwa imyitozo idasanzwe
Ba rushimusi ntibashobora kuziva mu nzara
Zifasha abacunga Pariki
Nta gishobora guhungabanya iyi Pariki zihari

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + nineteen =

Previous Post

Uwigishije muri Kaminuza y’u Rwanda uregwa imibonano mpuzabitsina y’agahato yabwiye Urukiko ijambo rikomeye

Next Post

Perezida Kagame yahagaritse umuyobozi ukomeye muri Minisiteri ya Siporo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yahagaritse umuyobozi ukomeye muri Minisiteri ya Siporo

Perezida Kagame yahagaritse umuyobozi ukomeye muri Minisiteri ya Siporo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.