Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Sierra Leone: Uwabaye Perezida yahamagajwe na Polisi ngo imuhate ibibazo

radiotv10by radiotv10
08/12/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Sierra Leone: Uwabaye Perezida yahamagajwe na Polisi ngo imuhate ibibazo
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi yo muri Sierra Leone yahamagaje uwahoze ari Perezida w’iki Gihugu, Ernest Bai Koroma, kugira ngo abazwe, ku bijyanye n’igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi giherutse kuvugwa muri iki Gihugu.

Kugerageza guhirika ubutegetsi muri Sierra Leone, bayabaye mu kwezi gushize k’Ugushyingo tariki 26, ariko uyu mugambi ukaba waraje gupfuba uburijwemo n’inzego z’umutekano z’iki Gihugu.

Minisitiri w’Itangazamakuru muri iki Gihugu, kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, Ernest Bai Koroma wabaye Perezida w’iki Gihugu, yahamagajwe kugira ngo agire ibyo abazwa kuri ririya hirika ry’ubutegetsi ryageragejwe muri iki Gihugu.

Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo, nibwo abantu bitwaje intwaro bateye mu kigo cya gisirikare muri Sierra Leone, batera Gereza n’ahandi hakorera inzego za Leta, babohora imfungwa zigera ku 2 200 ndetse bica abantu barenga 20.

Leta ya Sierra Leone ivuga koi bi byari mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bw’iki Gihugu, wari uyobowe n’abashinzwe kurinda uwahoze ari Perezida Ernest Bai Koroma.

Ernest Bai Koroma wahakanye yivuye inyuma ibi byatangajwe na Leta, yari yavuze ko yiteguye kwitaba Polisi, igihe cyose yaba ikeneye kugira ibyo imubaza kuri ibi yari yavuzweho.

Inzego z’ubuyobozi zavuze ko kugeza ubu abantu 71 batawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje. Muri bo harimo abasirikare 45, Abapolisi 7 ndetse n’abasivili 13.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 13 =

Previous Post

Guhangana n’imihindagurikire y’ibihe: Kigali mu mujyi itatu yasekewe n’amahirwe yatoranyijwe i Dubai

Next Post

Harakekwa ikihishe inyuma y’igikorwa kigaragara nko gukora mu jisho America

Related Posts

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

by radiotv10
04/07/2025
0

U Burusiya bwongeye kugaba ibitero bikomeye kuri Ukraine, mu ntambara imaze igihe ihanganishije ibi Bihugu, aho iki Gihugu cya Ukraine...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
04/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko nta mushinga w’amasezerano wari wagerwago ku buryo wasinywa mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar,...

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar Engonga Ebang wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza mu by’Imari muri Guinée Equatoriale wigeze kugarukwaho cyane kubera...

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

by radiotv10
02/07/2025
1

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yasabye umutwe wa Hamas ushyigikiwe na Iran kwemera icyo yise ubusabe...

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nyuma y’amasaha 72 ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo businyiye amasezerano y’amahoro i Washington, bwahise...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Harakekwa ikihishe inyuma y’igikorwa kigaragara nko gukora mu jisho America

Harakekwa ikihishe inyuma y’igikorwa kigaragara nko gukora mu jisho America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.