Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

SittingVolleyball: Ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino ihuriyemo n’amakipe akomeye ku Isi iravuga ko bitayikanga

radiotv10by radiotv10
13/08/2024
in SIPORO
0
SittingVolleyball: Ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino ihuriyemo n’amakipe akomeye ku Isi iravuga ko bitayikanga
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Sitting Volleyball yerecyeje mu Bufaransa mu mikino ya Pararempike aho iri mu itsinda rimwe n’Ibihugu bikomeye muri uyu mukino, nka Brazil na Canada; ivuga ko itagiye mu butembere.

Iyi kipe y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Sitting Volleyball, yafashe rutemikirere mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, mu gihe imikino izatangira tariki ya 29 Kanama 2024 igasozwa ku ya 08 Nzeri 2024.

Ku isaha ya saa saba z’ijoro nibwo iyi kipe yerecyeje mu Bufaransa ndetse bakaba banajyanye na Emmanuel uzahagararira u Rwanda muri iyi mu isiganwa ryo kwiruka.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball, Mukobwankawe Liliane yavuze ko ikibajyanye mu Bufaransa ari ukugaragaza impinduka nk’abantu bagiye gukina iyi mikino ku nshuro ya gatatu.

Uretse Brazil na Canada, u Rwanda ruri kumwe na Slovenia mu itsinda rimwe, ndetse kapiteni akaba avuga ko nubwo aya makipe yose akomeye, ariko bitabateye ubwoba.

Ati “Ni amakipe atoroshye, akomeye afite aho amaze kugera anakina buri gihe, ariko ntabwo biduteye ubwoba, icyo twiteguye ni uguhangana kuko si ubwa mbere tuzaba duhuye.”

Amakipe y’Ibihugu nka Brazil na Canada bisanzwe biri imbere y’u Rwanda ku rutonde rw’Isi, mu gihe Slovenia iri inyuma yarwo. U Rwanda kandi ruheruka kwegukana umwanya wa gatanu mu gikombe cy’Isi cyabereye mu Misiri.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + fifteen =

Previous Post

Akanyamuneza ni kose ku munyarwenya akaba n’umunyamakuru uzwi mu Rwanda wateye intambwe mu rukundo

Next Post

America yagaragaje ko iryamiye amajanja kugira icyo ikora igihe hakwaduka indi ntambara itutumba

Related Posts

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

by radiotv10
09/05/2025
0

Abazitabira imikino nyafurika ya BAL 2025, bazasusurutswa n’abahanzi barimo uzwi ku Mugabane wa Afurika, King Promise wamenyekanye mu ndirimbo nka...

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

by radiotv10
08/05/2025
0

Ikipe ya AS Muhanga yaherukaga mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda muri 2014 na Gicumbi FC yagiherukagamo muri...

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

by radiotv10
08/05/2025
0

Ubuyozi bw’Umujyi wa Kigali, bugiye gukuraho inkunga bwahaga andi makipe azwi muri ruhago nyarwanda nka Kiyovu Sports na Gasogi United,...

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

by radiotv10
07/05/2025
0

Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Ombolenga Fitina yandikiye iyi kipe iherutse kumugura, ayisaba ko basesa amasezerano kubera kutubahiriza...

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

by radiotv10
07/05/2025
0

Ndayishimiye Thierry wakinaga mu bwugarizi bw’ikipe ya AS Kigali, yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, aho yerecyeje ku Mugabane w’u...

IZIHERUKA

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda
Uncategorized

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
America yagaragaje ko iryamiye amajanja kugira icyo ikora igihe hakwaduka indi ntambara itutumba

America yagaragaje ko iryamiye amajanja kugira icyo ikora igihe hakwaduka indi ntambara itutumba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.