Muri resitora iri i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia, habereye igitero cy’umwiyahuzi witurikirijeho igisasu cyahitanye abantu barindwi. Ababonye uyu mwiyahuzi mbere babanje kutamushira amakenga, bajya kumutahura agahita akiturikirizaho.
Iki gitero cyagabwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, muri resitora iteganye n’Ikigo cy’abasirikare n’abapolisi muri iki Gihugu cya Somalia, ubwo umwiyahuzi yiturikirazagaho igisasu muri iyi resitora.
Umwe mu barokotse iki gitero witwa Deeqsan Ahmed, yagize ati “mbere yuko uyu muntu yiturikirizaho igisasu, hari abantu twari kumwe hano muri iyi resitora turimo tunywa icyayi, bamubonye bagira amakenga bitewe n’uburyo yagaragaraga afite ibintu mu gikapu, bakomeza kubazanya hagati yabo ibyo yaba afite mu gikapu, bafashe icyemezo cyo kumufata ngo barebe ibyo afite, nibwo yahise yituritsa twisanga twese turi hasi bamwe bapfuye, abandi turi inkomere.”
Polisi ya Somalia yavuze ko ubwo iki gitero cyabaga, muri iyi resitora hari harimo Abapolisi n’Abasivile bari baje gufata ibyo kurya ibya nimugoroba.
Nyuma y’iminota micye iki gitero kibaye, Al-Qaeda yasohoye itangazo yigamba kuba inyuma y’iki gitero cyahitanye ubuzima bw’abantu barindwi.
Igi gitero kibaye nyuma y’amezi abiri habaye ikindi cyagabwe aho abantu bafatira akayaga ku mucanga i Mogadishu, cyasize abantu 37 bahasize ubuzima.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10