Sosiyete y’ingendo z’inzege ya RwandAir, yatangaje ko yegukanye igihembo nka komanyi ya mbere nziza ku Mugabane wa Afurika zikora iby’ingendo zo mu kirere.
Amakuru dukesha iyi Sosiyete y’Indege y’u Rwanda yatangajwe kuri uyu wa Kabira, avuga ko yahawe igihembo kizwi nka ‘The Best Regional Airline in Africa’ mu mwaka wa 2025.
RwandAir yagize iti “Twishimiye gutangaza ko twatoranyijwe nka The Best Regional Airline in Africa’ (Sosiyeye y’ingendo z’indege ku Mugabane wa Afurika) mu bihembo bizwi bya World Airline Awards bya 2025 byatazwe na Skytrax i Paris uyu munsi.”
Sosieye y’Indege y’u Rwanda yaboneyeho gushimira abagenzi bayizera bakayiha icyashara mu ngendo zayo, kuko ari byo byayihesheje aya mahirwe yo gutoranywa kuri uyu mwanya.
Iti “Twishimiye kwakira iri shimwe kandi dushimira abagenzi ku cyizere bakomeje kutugirira. Mwarakoze kugendana natwe, iki gihembo ni n’icyanyu.”
Muri 2023 ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko bwifuza gukuba kabiri umubare w’ibyerecyezo indege zayo zerecyezamo ndetse n’umubare w’indege zayo zikiyongera.
Muri uwo mwaka, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yyvonne Makolo yavuze ko bifuza kuzamura umubare w’indege z’iyi sosiyete zikava kuri 13 zariho icyo gihe, zikikuba kabiri mu gihe cy’imyaka itanu, aho uwo mwaka wagombaga kurangira hiyongereyeho eshatu zo mu bwoko bwa Boeing 737.
Yvonne Makolo kandi yari yavuze ko n’ibyerecyezo RwandAir yerecyezamo bizava kuri 25, bikiyongera bikagera ku byerecyezo 39.

RADIOTV10