Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM/WFP), ryatangaje ko rihagaritse by’agateganyo ibikorwa byaryo byose muri Soudan, nyuma y’abo batatu mu bakozi baryo biciwe mu mirwano yashyamiranyije igisirikare cya Leta, n’abaparakomando bo mu itsinda rya Rapid Support Forces, kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, agiye kwerecyeza muri Sudan mu rwego rwo guhuza izi mpande ebyiri zishyamiranye mu Gihugu.
Hagati aho, Ibiro by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kuri iki cyumweru byatanze impuruza ko impande zombi zihanganye, ibyo zikora byose ariko zirengera inyungu z’abaturage, mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’ubusugire bwabo.
Ku munsi w’ejo ku cyumweru, batanu b’abasevile bahitanywe n’iyi mirwano, abasaga 78 bakomeretse bikomeye.
Ubu tuvugana harabarwa abantu 61 bamaze guhitanwa n’iyi mirwano, mu gihe abasaga 1 000 bayikomerekeyemo.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10