Soudan: Nyuma y’agahenge urugamba rwongeye kwambikana ibifaru na kajugujugu by’intambara birahangana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’agahenge k’amasaha 24 kari kemeranyweho n’impande zihanganye muri Soudan, urugamba rwongeye kuburana ingufu mu murwa mukuru wa Khartoum.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafransa AFP, byavuze ko abarwanyi biyomoye kuri Leta bari bigabije imihanda y’umurwa mukuru Khartoum bari mu bimodoka by’intambara, mu gihe ingabo za Leta zo zari mu kirere mu ndege z’intambara bahererekanya amasasu.

Izindi Nkuru

Al Jazeera, Televizio y’abanya-Qatar, iravuga ko abaturage babarirwa mu bihumbi bakwiriye imishwaro bahunga iyi mirwano, irimo inagwamo benshi.

Iyi mirwano kugeza kuri uyu wa Gatatu yari imaze kugwamo abaturage b’abasevile babarirwa muri 270, mu gihe abasaga 2 000 bayikomerekeyemo, nkuko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryabitangaje.

Icyakora biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane Umuryango w’Abibumbye uza kugirana inama n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’icyarabu n’abahagarariye imiryango itari iya Leta, hagamijwe kuganira ku bibazo biri muri Soudan n’uburyA byashakirwa umuti.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru