Monday, September 9, 2024

Sunrise FC yasubiye mu cyiciro cya kabiri yaherukagamo mu myaka irindwi ishize

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC ibitego 2-1, Sunrise FC yahise imanuka mu cyiciro cya kabiri n’amanota icyenda (9) kuko yahise irushwa inota rimwe n’iyi Gorilla yasabwaga amanota atatu.

Sunrise FC yahise isanga AS Muhanga mu cyiciro cya kabiri yagezemo itabonye inota mu mikino irindwi (7) bakinnye muri kamarampaka (Playoffs).

Sunrise FC yageze mu cyiciro cya mbere mu 2014 bityo ikaba yari imaze imyaka irindwi mu cyiciro cya mbere.

Amakipe ya Gorilla FC na Rutsiro FC niyo yari yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize, ariko yabashije kwihagaraho ntiyahita yongera gusubirayo, dore ko Rutsiro FC yarangirije mu makipe 8 ya mbere, naho Gorilla FC ikaba yarangirije mu makipe 8 ya nyuma.

Dore uko amakipe yasoje imikino yayo:

Etincelles FC 3-1 Musanze FC

Mukura VS 3-0 AS Muhanga

Gorilla FC 2-1 Sunrise FC

Gasogi United 1-0 Kiyovu SC

Uko amakipe yasoje akurikirana

1.Kiyovu SC 13pts

2.Gasogi United 12 pts

3.Etincelles FC 12pts

4.Musanze FC 12pts

5.Mukura VS 11pts

6.Gorilla FC 10pts

7.Sunrise FC 9pts

8.AS Muhanga 0pt

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts