Madamu Magdalena Andersson wari wotorewe kuba Minisitiri w’Intebe wa Sweden akaba ari na we mugore wa mbere wari utorewe uyu mwanya muri iki Gihugu, yeguye ku nshingano ze nyuma y’amasaha macye yemejwe.
Madamu Magdalena Andersson yari yatangajwe kuri uyu wa Gatatu nka Minisitiri w’Intebe ariko akaba yeguye nyuma y’uko ishyaka bahuriye mu rugaga ruri ku butegetsi rivuye muri Guverinoma n’igitekerezo cyaryo cy’ingengo y’imari nticyemerwe.
Ahubwo, inteko ishingamategeko yatoye yemeza ingengo y’imari yatanzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo abafite ibitekerezo by’ubuhezanguni byo kwamagana abimukira.
Ubwo yatangazaga ubu bwegure bwe, Madamu Andersson yagize ati “Nabwiye Perezida w’inteko ko nifuza kwegura.”
Andersson wari ubaye umugore wa mbere ubaye Minisitiri w’Intebe muri Sweden, atangaza ko yizeye kongera kugerageza amahirwe yo gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe.
Andersson wo mu ishyaka rya Social Democratic Party yagize ati “Sinshaka kuyobora Guverinoma izibazwaho ku ishingiro ryayo.”
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yavuze ko azavugana n’abakuru b’amashyaka ku kigiye gukurikiraho nyuma y’uko Andersson yeguye.
Madamu Andersson yari yatowe nka Minisitiri w’intebe mbere yaho ku wa gatatu kuko, bijyanye n’amategeko ya Suède, yari acyeneye gusa ko ubwiganze bw’abadepite badatora banga kumushyigikira.
RADIOTV10