Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

TANZANIA: Freeman Mbowe umaze iminsi mu buroko yarezwe ibyaha by’iterabwoba

radiotv10by radiotv10
27/07/2021
in MU RWANDA
0
TANZANIA: Freeman Mbowe umaze iminsi mu buroko yarezwe ibyaha by’iterabwoba
Share on FacebookShare on Twitter

Freeman Mbowe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania ufunze, yarezwe ibyaha bijyanye n’iterabwoba, nk’uko amakuru ava muri iki gihugu abivuga.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, ishyaka akuriye rya CHADEMA na ryo ryatangaje ko yarezwe ibyaha by’iterabwoba.

Umukuru wa polisi ikorera i Dar es Salaam, Muliro Jumanne yabwiye BBC ko Mbowe yagejejwe mu rukiko kuwa mbere aregwa ibyaha  byashoboraga gusenya byinshi muri iki gihugu cya Tanzania.

Mu mategeko ya Tanzania, uregwa ibyaha bijyanye n’iterabwoba ntashobora kuba afunguwe by’agateganyo atatanze ingwate, bivuze ko uyu munyapolitiki agiye gukomeza gufungwa.

Mu cyumweru gishize, mu mujyi wa Mwanza mu majyaruguru y’igihugu, ni bwo polisi yataye muri yombi Mbowe hamwe n’abandi bakuru 11 bo mu ishyaka CHADEMA. Aba bafatiwe mu nama yiga ku gutuma habaho itegekonshinga rishya, gahunda leta yamaganira kure.

BBC ivuga ko itabwa muri yombi rye ryavuzweho ibirego byinshi birimo gucura umugambi wo gukora ibikorwa by’iterabwoba no kwica abategetsi bo muri guverinoma.

Ariko gutabwa muri yombi kwe kwamaganwe henshi mu gihugu no mu mahanga, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Amnesty International isaba ko arekurwa.

Akanama k’abadepite bo muri Amerika na ko kagaragaje guhangayika gatewe no gutabwa muri yombi no gufungwa kwe.

Inkuru ya Vedaste Kubwimana/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 11 =

Previous Post

NIGER: Abarenga 14 baguye mu gitero cy’abitwaje intwaro

Next Post

Côte d’Ivoire: Kuri uyu wa kabiri Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara yahuye n’uwo yasimbuye Laurent Gbagbo

Related Posts

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Côte d’Ivoire:  Kuri uyu wa kabiri Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara yahuye n’uwo yasimbuye Laurent Gbagbo

Côte d'Ivoire: Kuri uyu wa kabiri Perezida wa Côte d'Ivoire Alassane Ouattara yahuye n'uwo yasimbuye Laurent Gbagbo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.