Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tanzania: Perezida yashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo na ambasaderi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
31/01/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tanzania: Perezida yashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo na ambasaderi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rwa Lt Gen (Rtd) Martin Nikusubula Mwakalindile wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, ndetse akaba yarigeze kugihagararira mu Rwanda nka Ambasaderi.

Mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024, Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan, yagize ati “Namenye amakuru y’urupfu rwa Lt Gen (Rtd) Ambasaderi Martin Nikusubula Mwakalindile.”

Madamu Samia yakomeje avuga ko nyakwigendera yakoreye Igihugu cye akiri muzima, kandi ko bazahora bazirikana umusanzu yatanze mu mirimo ya gisirikare ndetse no kuba yarakibereye Ambasaderi, ndetse akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania hagati ya 1983 na 1988.

Ati “Turazirikana kandi ubwitange yagize mu ruhare mu kubohoza Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, nk’umwe mu basirikare bacu bitoreje mu ngabo za FRELIMO mbere na nyuma y’ubwigenge bwa Mozambique.”

Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan, yaboneyeho kwihanganisha ubuyobozi bw’Ingabo za Tanzania by’umwihariko Umugaba Mukuru wazo Gen Jacob Mkunda, abasirikare bose b’iki Gihugu, ndetse n’umuryango n’inshuti ba nyakwigendera.

Lt Gen (Rtd) Martin Nikusubula Mwakalindile wabaye Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda kuva muri 2003 kugeza muri 2006, yanahagarariye Igihugu cye muri Mozambique kuva mu 1988 kugeza muri 2003.

Uyu mujenerali wari mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabye Imana tariki 28 Mutarama 2024, akaba yarabaye umwe mu basirikare b’icyubahiro muri Tanzania kubera ibikorwa binyuranye yakoze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + nineteen =

Previous Post

Rutsiro: Haravugwa ingeso y’ikiguzi kidasanzwe umukobwa ukuze ahonga umusore ngo amurongore

Next Post

AFCON2023: Indi kipe yahabwaga amahirwe ku gikombe yasezerewe n’iherutse gutsindwa n’Amavubi

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AFCON2023: Indi kipe yahabwaga amahirwe ku gikombe yasezerewe n’iherutse gutsindwa n’Amavubi

AFCON2023: Indi kipe yahabwaga amahirwe ku gikombe yasezerewe n’iherutse gutsindwa n’Amavubi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.