TdRda: Chriss Froome uyu munsi werekanye ubuhangange bwe yahuye n’ibizazane bamucaho (LIVE)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwongereza Chris Froome wegukanye irushanwa rya mbere ku Isi mu isiganwa ry’amagare rya Tour de France, wari utarigaragaza muri Tour du Rwanda, uyu munsi yakoze ibidasanzwe, mu gace ka gatanu, aho yacitse igikundi cy’abandi bakinnyi, akanyukira igare, bagenzi be bagasigara basiganuza.

Aka gace kahagurutse Rusizi kerecyeza i Rubavu, kagizwe n’ibilometero 195,5; katangiye saa 08:57’ ubwo abakinnyi bahagurukaga mu gikundi nk’ibisanzwe.

Izindi Nkuru

Abakinnyi bahagurukiye imbere y’isoko rya Rusizi mu mujyi rwagati, bari 80, ariko umukinnyi Jakub Toupalik ukinira ikipe ya EF Education yahise ava mu irushanwa kubera ikibazo yagize ubwo aka gace kari kakimara gutangira.

Nyuma y’ibilometeri bicye, abakinnyi batangiye guhatana, itsinda ry’abakinnyi 14 bahise bikura mu gikundi barimo Umunyarwanda Mugisha Moise, Currie, Christensen, Etxeberria na Iturria (Euskaltel), Gabburo, Fiorelli, Tarozzi na Tolio, Grellier na Vercher.

Baje kwiyongeramo abandi baza kuba 20 barimo Umwongereza Chris Froome witabiriye iri rushanwa buri wese amuhanze amaso dore ko azwiho amateka yihariye yo kuba yaregukanye Tour de France ifatwa nk’irushanwa rikomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare ku Isi.

Chris Froome na we yaje gucika aka gakundi, atangira kugenda wenyine ndetse aza no gutangira gushyiramo intera.

Bamaze kugenda ibilometero 89, Chris Froome yari amaze gushyiramo intera y’amasegonda 45’’, ndetse aza gukomeza kunyonga igare agera aho ashyiramo intera y’umunota 1’45’’.

Ku bilometero 98, Chris Froome yari amaze gushyira intera y’iminota 2’15’’ hagati ye na Peloton, ari na bwo akavura katangiraga kujojoba.

Ku bilometero 103 uyu rurangiranwa mu mukino w’amagare yari amaze gushyira intera hagati ye na Peloton y’iminota 3’20’’ mu gihe peloton yari iyobowe n’ikipe ya Total Energies.

Saa 12:25′- Hari hamaze kugendwa ibilometero 129, aho Chris Froome yari amaze gushyira intera y’iminota 3’15” hagati ye na Peloton. Ubu ari mu Karere ka Rutsiro aho imvura iri kugwa.

Saa 12:29′- Bari bamaze kugenda ibilometero 130, ariko intera hagati ya Chris Froome na Peloton yari imaze kugabanuka aho yari imaze kugera kuri 2’20”.

Umufaransa Thomas Bonnet ukinira ikipe ya Total Energies wari muri Peloton, yagerageje kuyivamo, atangira kwataka Chris Froome.

Saa 12:44- Hasigaye ibilometero 55 ngo bagere aho basoreza. Intera hagati ya Chris Fromme n’itsinda rimukurikiye yagabanutse, ubu igeze ku munota 1’20” mu gihe hagati ye na Thomas Bannet harimo intera y’iminota 3’40”.

Saa 13:02- Ibilometeri bisigaye ngo bagere ahasorezwa aka gace ka gatanu, ni ibilometero 45. Umukinnyi Iturria ukinira ikipe ya Euskaltel team ari kugerageza gusatira Froome, yagabanyije intera hagati yabo, ubu hasigayemo amasegonda 35”, mu gihe peloton yo harimo intera y’umunota 1’40”.

Saa 13:06- Iturria yari amaze guca kuri Chris Fromme ndetse amaze gushyiramo intera hagati ye na we y’amasegonda 45”. Igare rya Chriss Froome ryabanje guhura n’ikibazo ariko kimaze gukemuka yahise yongera kunyonga igare.

Saa 13:15′- Hamaze kugendwa ibilometeri 156, abakinnyi batatu bahise bagarura Iturria wari wabasize aciye no kuri Chris Froome. Ubu uko ari bane bayoboye aga gace k’isiganwa.

Saa 13:50′- Haburaga ibilometero bitanu (5) ngo abakinnyi bagere ahasorezwa aka gace Umunya-Afurika y’Epfo Ormiston yatangiye kwataka bigaragara ko ashaka kwegukana aka gace, inyuma ye hari Bizkarra ukinira Euskaltel ariko hagati yabo hari intera y’amasegonda 40”.

Intera yari imaze kuganabuka

Igare rya Chris Froome ryaje guhura n’ikibazo
Iturria wa Euskaltel team ubwo yatakaga Froome akanamucaho ubwo igare rye ryari rimaze kugira ikibazo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru