TdRda: Umufaransa yegukanye Etape4 nanone Umunyarwanda yongera kugaragaza ko ashoboye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Agace ka Kane k’irushanwa rya Tour du Rwanda, kegukanywe n’Umufaransa Thomas Bonnet ukinira ikipe ya Total Energies, mu gihe Umunyarwanda waje hari ari Muhoza Eric waje ari uwa 12.

Umufaransa Thomas Bonnet wegukanye aka gace ka kane arahita anafata umwanya wa mbere uyoboye iri siganwa rimaze gukinwamo uduce tune, aho umwambaro w’umuhondo wahise wambarwa n’umukinnyi wa gatatu.

Izindi Nkuru

Aka gace katurutse Musanze kerecyeza i Karongi, kagizwe n’ibilometero 138,3 kongeye kugaragaramo uguhatana gukomeye, aho Abanyarwanda bongeye kugaragaza imbaraga mu mihanda ya Musanze Karongi.

Umufaransa Thomas Bonnet wa Total Energies, yageze ahasorejwe aka gace ku isaha ya saa sita zuzuye, ahagera ari wenyine, akandagiza ipine ku murongo w’umweru yishimira kwegukana aka gace yamanitse amaboko.

Uyu Mufaransa ni na we kugeza ubu uyoboye iri siganwa kuko ku rutonde rusange ari we umaze gukoresha ibihe bito, akaba yahise yambura umwamabo w’umuhondo Umunya-Eritrea Henok Mulueberhan ukinira ikipe ya Green Project na we wari wawambaye ejo hashize awambuye Umwongereza Vernon Ethan wawuraranye amajoro abiri.

Umunyarwanda waje hafi muri aka gace ka kane, ni Muhoza Eric wa Bike Aid waje ari uwa 12 akaba yasizweho amasegonda 32” n’uyu Mufaranda Thomas Bonnet.

Muhoza Eric kandi ni na we Munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange, ari ku mwanya wa 11, akaba arushwa amasegonda 11′ na Thomas Bonnet wahise ayobora iri siganwa.

Total Energies yahiriwe n’aka gace ka kane, ifite abakinnyi battu mu icumi ba mbere barimo Thomas Bonnet wakegukanye, Vercher Matteo waje ari uwa 3 na Grellier Fabien waje ari uwa 10.

Thomas Bonnet yegukanye aka gace ka kane

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru