Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

TdRda: Umunya-Afurika y’Epfo yegukanye Etape5, Umunyarwanda azamuka mu 10 ku rutonde rusange

radiotv10by radiotv10
23/02/2023
in SIPORO
0
TdRda: Umunya-Afurika y’Epfo yegukanye Etape5, Umunyarwanda azamuka mu 10 ku rutonde rusange
Share on FacebookShare on Twitter

Agace ka gatanu k’irushanwa rya Tour du Rwanda, karanzwe no kwigaragaza k’Umwongereza Chris Froome, kegukanywe n’Umunya-Afurika y’Epfo Ormiston Callum, mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Muhoza Eric waje ari uwa 11 ndetse akaba yahise yinjira mu 10 ba mbere ku rutonde rusange.

Ormiston Callum ukinira ikipe ya Global 6 Cycling yegukanye aka gace katurutse Rusizi kerecyeza i Rubavu, kakunze kugaragaramo cyane Umwongereza Chris Froome wari utarigaragaza muri iri siganwa rya Tour du Rwanda.

Uyu Munya-Afurika y’Epfo w’imyaka 22 y’amavuko asanzwe afite amateka muri Tour du Rwanda kuko atari iya mbere ahubwo ikaba ari iya kane irimo n’iyo yatwaye umwaka ushize ubwo yegukanye na Etape ya 4.

Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira ikipe ya Bike Aid yongeye kuza hafi muri aka gace kuko yaje ari uwa 11 ndetse binamuha amahirwe yo kuzamuka ku rutonde rusange.

Muhoza Eric ubu ahagaze ku mwanya wa karindwi (7) ku rutone rusange, ndetse akaba yagabanyije ibihe biri hagati ye n’umukinnyi uyoboye iri siganwa kuko ubu harmo amasegonda 11’’.

Aka gace ka gatanu ka Tour du Rwanda ya 2023, kahagurukiye i Rusizi kerecyeza i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, gafite ibilometero 195,5 aho abakinnyi 80 batangiriye imbere y’isoko rya Rusizi.

Rurangiranwa Chris Froome wegukanye irushanwa rikomeye kurusha andi mu isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda dore ko yaryegukanye inshuro enye zose, uyu munsi yigaragaje muri aka gace ka gatanu.

Chris Froome yabanje kwanikira abandi, agenda ashyira intera hagati ye na Peloton, ariko aza guhura n’ikibazo cyo gutobokesha igare rye, byatumye umukinnyi Iturria ukinira ikipe ya Euskaltel team amucaho ndetse atangira gushyiramo intera hagati ye na we ari na ko abandi bakinnyi batatu bahise bamwiyungaho.

 

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 6 =

Previous Post

Amashusho anejeje: Perezida Kagame mu rugo akina umukino benshi batakekaga ko akunda

Next Post

Umukobwa utazibagirana muri Miss Rwanda yasezeranye n’umusore amaze iminsi agaragaza ko yimariyemo

Related Posts

Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi

Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi

by radiotv10
15/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports, bwasinyishije Umurundi Haruna Ferouz nk’Umutoza Wungirije, wanyuze mu makipe anyuranye mu Gihugu cy’iwabo i Burundi...

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
09/07/2025
0

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo...

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukobwa utazibagirana muri Miss Rwanda yasezeranye n’umusore amaze iminsi agaragaza ko yimariyemo

Umukobwa utazibagirana muri Miss Rwanda yasezeranye n’umusore amaze iminsi agaragaza ko yimariyemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.