TdRda: Umunya-Afurika y’Epfo yegukanye Etape5, Umunyarwanda azamuka mu 10 ku rutonde rusange

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Agace ka gatanu k’irushanwa rya Tour du Rwanda, karanzwe no kwigaragaza k’Umwongereza Chris Froome, kegukanywe n’Umunya-Afurika y’Epfo Ormiston Callum, mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Muhoza Eric waje ari uwa 11 ndetse akaba yahise yinjira mu 10 ba mbere ku rutonde rusange.

Ormiston Callum ukinira ikipe ya Global 6 Cycling yegukanye aka gace katurutse Rusizi kerecyeza i Rubavu, kakunze kugaragaramo cyane Umwongereza Chris Froome wari utarigaragaza muri iri siganwa rya Tour du Rwanda.

Izindi Nkuru

Uyu Munya-Afurika y’Epfo w’imyaka 22 y’amavuko asanzwe afite amateka muri Tour du Rwanda kuko atari iya mbere ahubwo ikaba ari iya kane irimo n’iyo yatwaye umwaka ushize ubwo yegukanye na Etape ya 4.

Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira ikipe ya Bike Aid yongeye kuza hafi muri aka gace kuko yaje ari uwa 11 ndetse binamuha amahirwe yo kuzamuka ku rutonde rusange.

Muhoza Eric ubu ahagaze ku mwanya wa karindwi (7) ku rutone rusange, ndetse akaba yagabanyije ibihe biri hagati ye n’umukinnyi uyoboye iri siganwa kuko ubu harmo amasegonda 11’’.

Aka gace ka gatanu ka Tour du Rwanda ya 2023, kahagurukiye i Rusizi kerecyeza i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, gafite ibilometero 195,5 aho abakinnyi 80 batangiriye imbere y’isoko rya Rusizi.

Rurangiranwa Chris Froome wegukanye irushanwa rikomeye kurusha andi mu isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda dore ko yaryegukanye inshuro enye zose, uyu munsi yigaragaje muri aka gace ka gatanu.

Chris Froome yabanje kwanikira abandi, agenda ashyira intera hagati ye na Peloton, ariko aza guhura n’ikibazo cyo gutobokesha igare rye, byatumye umukinnyi Iturria ukinira ikipe ya Euskaltel team amucaho ndetse atangira gushyiramo intera hagati ye na we ari na ko abandi bakinnyi batatu bahise bamwiyungaho.

 

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru